Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Ubutabera Umutekano

Gatsibo: Umukozi wa Koperative Umwalimu SACCO arakekwaho kwiba Miliyoni 37Frw.

Umukozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Ishami rya Gatsibo rikorera muri Centre ya Kabarore witwa Mukabaramba Françoise arakekwaho kwiba miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo yari yasigariyeho Umuyobozi w’iyi SACCO (Manager), ahita atoroka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko iyi SACCO ikimara kwibwa, iperereza ryahise ritangira Umuyobozi (Manager) w’iyi SACCO akaba yaratawe muri yombi kugirango agire amakuru y’ibanze atanga.

Yagize ati: “Nyuma yuko tariki ya 26 Gicurasi 2023 muri Koperative Umwalimu SACCO, Ishami rya Gatsibo rikorera Kabarore, hibwe amafaranga angana na Miliyoni 37 ayo mafaranga bikekwa ko yibwe na Mukabaramba Françoise, usanzwe ari umucungamutungo wari wasigariyeho Umuyobozi wa SACCO, iperereza ryahise ritangira hakaba hafashwe Manager witwa Umuhoza Jacquéline, naho Mukabaramba Françoise we aracyashakishwa”.

Yakomeje avuga ko bikekwa ko intandaro yo kwibwa kw’ayo mafaranga ari uko banyuranyije n’amabwiriza agenga uko urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga muri banki cyangwa se ibigo by’imari rubikwa.

Ati: “Ubundi amabwiriza ya Banki avuga ko urufunguzo rwo ku mutamenwa ubikwamo amafaranga nibura rubikwa n’abantu barenze umwe, aya mabwiriza akaba atarubahirijwe bikaba bikekwa ko ari byo byabaye intandaro yo kwibwa kw’ayo mafaranga angana atyo”.

Umubuguzi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yasoje asaba umuntu wese uzi cyangwa wamenya aho Mukabaramba Françoise aherereye yabimenyesha Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye kugira ngo afatwe agire ibyo abazwa.

Amakuru y’uko iri shami rya Koperative Umwalimu SACCO ry’Akarere ka Gatsibo rikorera mu Murenge wa Kabarore ryibwe yamenyekanye ku cyumweru tariki 29 Gicurasi 2023, uwafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje.

Koperative Umwalimu SACCO ni Ikigo cy’imari cyashinzwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho ya mwalimu. Kuri ubu gifite amashami mu Turere twose tw’Igihugu aho gitanga serivisi zirimo kubitsa, kubikuza no gutanga inguzanyo yaba izishyurwa mu gihe gito n’igihe kirekire.

Ikarita y’u Rwanda igaragaza Akarere ka Gatsibo mu ibara ritukura/Photo Internet.

Related posts

UCL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye

N. FLAVIEN

Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79.

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777