Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Isaha ku isaha Ukraine ishobora guhindukirana u Burusiya bwayigabyeho igitero.

Umwe mu bayobozi bo hejuru mu nzego z’umutekano muri Ukraine, mu kiganiro cyihariye na BBC, yemeje ko iki Gihugu ubu cyiteguye kugaba igitero cyo kwigaranzura abasirikare b’u Burusiya, kimaze igihe gitegerejwe.

Oleksiy Danilov, umunyamabanga w’akanama k’umutekano n’ubwirinzi ka Ukraine, ntiyavuze itariki icyo gitero kizaberaho, gusa ngo kigamije kwisubiza ubutaka bwa Ukraine bwafashwe n’abasirikare b’u Burusiya, kuva Perezida Vladimir Putin yagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare mu 2022.

Danilov yavuze ko icyo gitero gishobora gutangira “ejo, hirya y’ejo cyangwa mu cyumweru kiri imbere”. Yaburiye ko Leta ya Ukraine “itemerewe gukora ikosa” kuri icyo cyemezo cyo kugaba igitero kuko uyu ni “umwanya w’amateka” kandi “tudashobora gutakaza”.

Nk’umunyamabanga w’ako kanama, Danilov ari mu mwanya w’izingiro ry’urugamba muri Guverinoma ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yo muri iki gihe cy’intambara.

Iki kiganiro kidakunze kubaho yagiranye na BBC, cyahagaze kitarangiye ubwo yari yakiriye ubutumwa bwo kuri telefone yari yohererejwe na Perezida Zelensky, amusaba kujya mu nama yo kuganira ku gitero cyo gutsinsura abasirikare b’u Burusiya bari muri Ukraine.

Muri icyo kiganiro na BBC, Danilov yanemeje ko bamwe mu bacanshuro b’abarusiya bo mu itsinda rya Wagner barimo kuva mu mujyi wo mu burasirazuba wa Bakhmut, wabereyemo urugamba rwa mbere rwamenetsemo amaraso menshi ariko yongeyeho ko barimo “kwisuganyiriza ahandi hantu hatatu” kandi “ntibivuze ko bazahagarika kurwana natwe”. Danilov yanavuze ko “atuje cyane” ku kuba u Burusiya bwatangiye kohereza intwaro za kirumbuzi muri Belarus (Biélorussie), agira ati: “Kuri twebwe, iyo si inkuru”.

Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubirana inyuma abasirikare b’u Burusiya ariko byayisabye igihe gihagije cyo guha imyitozo abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yahawe n’Ibihugu by’inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika).

Hagati aho, abasirikare b’u Burusiya na bo bamaze igihe bategura ubwirinzi bwabo. Hari byinshi birimo guharanirwa kuko Leta ya Ukraine ikeneye kwereka abaturage b’iki Gihugu n’inshuti zayo zo mu burengerazuba ko ishobora kumenera mu mirongo y’ubwirinzi y’u Burusiya, igahindura uko ibintu bimeze ubu ku rugamba ndetse ikisubiza bumwe mu busugire bw’iki Gihugu.

Danilov yavuze ko abasirikare ba Ukraine bazatangira igitero igihe ba komanda (abakuru b’ingabo) bazaba babona “dushobora kugera ku musaruro mwiza cyane muri icyo gihe cy’intambara”. Abajijwe niba abasirikare ba Ukraine biteguye icyo gitero, yasubije ati: “Buri gihe duhora twiteguye. Nkuko twari twiteguye kurwana ku gihugu cyacu igihe icyo ari cyo cyose. Kandi si ikibazo cy’igihe. Tugomba kumva ko umwanya w’amateka twawuhawe n’Imana ku Gihugu cyacu [umwanya] tudashobora gutakaza, kugira ngo tube koko igihugu cyigenga, kinini cy’i Burayi”.

Abasirikare ba Ukraine bamaze iminsi biga intwaro zigezweho zatanzwe na Amerika n’abanyaburayi.

Related posts

Tanzania: Perezida Suluhu yagize icyo atangaza ku gitero cyagabwe ku biro bya Polisi

N. FLAVIEN

Umusirikare wa RDF agomba kugira ubuzima bwuzuye kugirango arinde Igihugu – Gen Nyakarundi

N. FLAVIEN

Umuhanzikazi Stella Manishimwe wahembwe nk’Umwarimukazi w’indashyikirwa mu Gihugu, arasaba abarimu gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777