Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Ubuzima

Urugendo rw’amateka kuri Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yasohokeye mu Mujyi wa Kigali [Video].

Ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, wari umunsi w’amateka kuri Chorale Ubumwe ibarizwa ku Itorero rya ADEPR Bukane mu Mujyi wa Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uru rugendo rwaje rushimangira amwe mu masezerano y’Imana kuko byari ubwa mbere bagiye kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, Imana ikaba yarabiyeretse mu buryo bwose, harimo no kubarinda impanuka yashoboraga gutwara bamwe muri bo.

Iyi Chorale iri mu bihe byayo byiza muri iyi myaka nk’itanu yose ishize, yakunze gusabwa na benshi ko yakorera ivugabutumwa muri Kigali ariko bagasubiza ko igihe kitaragera. Gusa uko iminsi yagiye yicuma, ubusabe bwatangiye kuba bwinshi maze ku ikubitiro bemeza ubwo ku Itorero rya Gashyekero, Paruwasi ya Gatenga mu Mujyi wa Kigali, aho basohokeye ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023.

Ushobora kumva urugendo ukumva ari ibusanzwe kuko n’abandi basanzwe bagenda ! Kuri aba si ibisanzwe kuko Imana yababwiye ko iri kumwe nabo ndetse ko izabiyereka, bamwe bagira gushidikanya, ariko kuko ari Imana ishobora byose, ibabwira ko ibarinze impanuka kandi ikomeye ndetse ngo bakazakora iby’ubutwari bagezeyo.

 

Ubwo ngo bari mu masengesho, nko mu matariki 12 na 13 Gicurasi, bategura uru rugendo, Imana yababwiye uko umwe muri bo azababera ikimenyetso kuko imodoka ye izangirika ariko abayirimo bose “ntacyo bazaba kuko ndi Uwiteka ubivuze”. Ibi bikaba byarabaye koko bageze mu Gakenke, imodoka yaturukaga imbere ita umukono wayo igonga imodoka yari itwawe n’uwitwa Théo, gusa kuko irinda ijambo ryayo n’uwo yarivuzeho, nta n’umwe wagize icyo aba.

N’ubwo abo bagonzwe, imodoka bahise bayisiga mu maboko y’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, basanga bagenzi babo mu Gashyekero, maze si ukuvuga ubutumwa barasizora. Nk’uko itajya yivuguruza, abo mu Gashyekero bamanukiwe n’amavuta maze bibona mu bicu ku buryo batamenye uko bwije. Kuri uwo munsi, abasaga 35 barakijijwe ndetse umwe wari wafashwe n’abadayimoni nawe arasengerwa kandi aba muzima mu izina rya Yesu.

Umuyobozi wa Chorale Ubumwe, bwana Bizagwira Emmanuel, yashimye Imana ishobora byose idahwema kubana nabo maze avuga ko iyo wemereye Imana nayo ikugira igikoresho kandi cyishimirwa na buri wese. Agaruka ku mpanuka ya bamwe mu baririmbyi bagera kuri batanu, yavuze ko nta cyabatunguye ko ahubwo iyo itaba ari bwo bari gushidikanya ku mvugo y’Imana, ashima iyo mu Ijuru ahanitse ijwi ati: “Iyo Imana itaba mu ruhande rwacu, ubu haba havugwa ibindi ariko Ishimwe kuko yatwiyeretse tukayibona, twese tukaba turi mu iteraniro”.

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yavutse mu mwaka wa 2000, itangirana abaririmbyi 20 ariko kuri ubu ifite abagera ku 140 n’abafatanyabikorwa benshi bari mu mpande zitandukanye z’Isi. Uretse urugendo rw’amateka rwo mu Gashyekero, Chorale Ubumwe ikazaba iri no mu Gatenga kuri Paruwasi ku butumire bwa Chorale Ukuboko kw’iburyo yamamaye mu ndirimbo “Ikidendezi”, hakazaba ari ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2023 guhera mu gitondo kugeza ku mugoroba.

AMWE MU MAFOTO Y’INGENZI:

Chorale Ubumwe mu bihe byiza kuri ADEPR Gashyekero.
Imodoka yari itwawe n’uwitwa Théo ni uku yabaye.
Bakoze Impanuka bageze imbere ya Tantum Ergo muri Centre ya Gakenke.
Chorale Bethel yo mu Gashyekero nayo yaririmbye muri iki giterane cy’ivugabutumwa cyiswe ‘Dukwiriye gukora hakiri ku manywa’.
Umushumba wa Paruwasi ya Bukane, Rev Bizimana Kazungu Charles ni we wabwirije iteraniro rya mbere n’irya kabiri.
Chorale Iriba yo mu Gashyekero ni yo yatumiye Ubumwe mu giterane cy’ivugabutumwa cyiswe ‘Dukwiriye gukora hakiri ku manywa’.

Related posts

Amajyaruguru: Bakebuwe ku kugira isuku ihagije mu kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.

N. FLAVIEN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS ryemeje Urukingo rwa mbere rwa Malariya.

N. FLAVIEN

RIB yataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanuel.

N. FLAVIEN

1 comment

HARERIMANA Jean de Dieu May 25, 2023 at 5:46 PM

Imana ishimwe kuko yabanye natwe;tuzahora tuyishima!!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777