Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Yamaze amasaha 29 mu kuzimu akurwamo ari muzima[Amafoto].

Umuturage witwa Habarurema w’imyaka 23, mwene Banganshaka Pascal na Primite Nyiransengimana, yagwiriwe n’ikirombe mu Mudugudu wa Murehe, Akagali ka Jango, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, akurwamo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi hafi saa sita z’amanywa.

Amakuru y’ibanze avuga ko uyu Habarurema yagwiriwe n’ikirombe ejo kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe na mirongo ine 5:40AM, ubwo yari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira abo bakorana ngo baze gutangira akazi bameze neza, akaba yakuwemo uyu munsi kuwa Kane saa tanu z’amanywa (11:00AM).

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, mu kiganiro kigufi yagiranye na WWW.AMIZERO.RW kuri telephone, aho yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko ngo kumara amasaha angana atyo uri mu nda y’Isi ukavamo uri muzima ari ibitangaza.

Yasabye abakora ubucukuzi kujya bitwararika mu gihe cyose binjiye mu kuzimu kuko ngo haba hari ibyago byinshi byo kuridukirwa n’ubutaka cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi ikomeje gutwara imisozi hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Uyu mugabo wamaze amasaha agera kuri 29 mu gitaka akavamo ari muzima, ni umukozi w’Ikigo gicukura amabuye y’agaciro cyitwa ‘Ruli Mining Ltd’, akomoka mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, Intara ifite ubutaka bukunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye, ikanakungahara ku mabuye y’agaciro arimo gasegereti, zahabu n’andi menshi.

Habarurema wakuwe mu kuzimu yuzuye itaka ryinshi, yavuze ko muri rusange ameze neza uretse ko atabasha kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi kandi akaba ababara ku gice cyo hasi cy’amaguru. Abatabazi bemeje ko kuba bamusanze ari muzima, yatabawe n’uko ikirombe cyamuhanukiye ariko kigasanga yarangije kugwa, kigasanga yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe bityo ibitaka n’ibiti ntibishobore kumugeraho.

Habarurema agikurwa mu kuzimu yari amazemo amasaha agera kuri 29, yahise ajyanywa mu Bitaro bya Ruli biherereye hafi aho mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke kugirango yitabweho n’abaganga, barebe niba nta ngaruka zindi byamuteye hirindwa ko amagara yamucika.

Tubibutseko ejo ku wa Gatatu akimara kugwirwa n’iki kirombe, abayobozi mu nzego z’ibanze kugera no kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, madame Nyirarugero Dancile bahise bahagera, bahumuriza abaturage kandi bakomeza kubereka ubufatanye muri byose muri ya gahunda y’umuturage ku isonga.

Agikurwa mu kuzimu, wabonaga ko nta mbaraga afite kubera Igihe yari amazemo.
Mu Bitaro bya Ruli aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Related posts

Kwibohora28: Uko umunsi wo kwibohora wagenze mu Karere ka Rubavu mu mafoto 28.

N. FLAVIEN

M23 yavuze ko idateze kuva mu birindiro kubera ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi.

N. FLAVIEN

Umuhanzi Justin w’i Kingogo yataramiye abo ku ivuko mu ntero igira iti ‘Muze turwubake’ [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777