Tariki 20 Mata 1994, tariki 20 Mata 2023, imyaka 29 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe azizwa ubwoko atihaye. Tariki nk’iyi akaba yibukwa by’umwihariko aho igikorwa cyo kumwibuka cyabimburiwe na Misa yabereye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza, ihumuje umuryango we, inshuti n’abayobozi batandukanye bakomereza aho ashyinguye i Mwima, bashyira indabo ku musezero aho aruhukiye ndetse bahavugira n’isengesho.
Ubwo bari mu Rukari ahakomereje gahunda, mu ijambo ry’ikaze, Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Umwamikazi Rosalie Gicanda, anashima Leta y’u Rwanda kuba yarashyiriyeho abanyarwanda uburyo bwo kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye by’umwihariko ko hashyizweho ‘Umusezero’ wibukirwaho abami bahatabarijwe, barimo n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928. Muri Mutarama 1942 yashakanye n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959. Agamije kuzimanganya burundu amateka y’Ubwami mu Rwanda, mu mwaka wa 1963, Perezida Kayibanda yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda ajya gutura i Butare
Tariki 20 Mata 1994, itsinda ry’abasirikare ba Leta bamusanze mu rugo ari kumwe na bamwe bo mu muryango we, bajya kubicira mu nkengero z’Umujyi wa Butare ubu ni mu Karere ka Huye.
Ubuhamya bwatanzwe mu kwibuka ku nshuro ya 29 Umwamikazi wa nyuma w ‘u Rwanda Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bwagarutse ku mutima mwiza wamurangaga, gukunda abantu bose, ubupfura no kwihangana.



