Inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho izwi nka “Filos Production Ltd” ikorera mu Mujyi wa Kigali, yongeye gushyira igorora abaririmbyi muri gahunda iborohereza gukora indirimbo zabo mu buryo bw’amashusho (Video) bitabasabye ubushobozi buhambaye.
Si ubwa mbere iyi gahunda ibaye kuko hari isanzwe iba mu gihe cyo gusoza umwaka mu rwego rwo gushyigikira ivugabutumwa, iyi nayo ikaba ije mu mwaka hagati hagamijwe gukomeza gufasha abaririmbyi bafite gahunda yo gukora indirimbo z’amashusho (Videos), aho basabwa gutanga iz’amajwi (Audios), maze Studio yasanga bishoboka igakorana nabo amasezerano bakishyura igice, ikindi gice kikaba umusanzu wa Studio hafashwa abashobora kwitinya kubera ubushobozi bucye.
Umuyobozi wa Filos Production Ltd akaba na nyirayo, bwana Sindayigaya Fidèle, mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, yatangaje ko mu gufata ibihangano bafite ibyo bashingiraho. Ati: “Ubusanzwe ibigenderwaho ni ukuba indirimbo (Audios) zikozwe neza mu majwi no mu muziki ariko kuri iyi nshuro twashyizemo n’ibindi byinshi kuko dushobora no gufatira icyarimwe amajwi n’amashusho, ibizwi nka ‘Live Recording‘, ibintu abaririmbyi bamaze gutera imbere baba bashaka cyane”.
Yongeyeho ko abaririmbyi bemerewe kwitabira iyi gahunda ari abaririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa zizwi nka ‘Gospel songs’, aboneraho no gusaba abaririmbyi ko bakwiye kugira icyizere cyuzuye kuko ngo ibikorwa byabo n’ubunyangamugayo byivugira.
Yagize ati: “Filos Production Ltd ni Studio yizewe ifite uburambe mu gukora indirimbo z’amashusho kandi ifite n’ibikoresho bigezweho byiyongera kuri Serivisi nziza dusanzwe dutanga kandi ku gihe. Kuri ibi hiyongeraho ubuhanga n’ubunararibonye bwacu kuko hari ibihamya byinshi”.
Ku bijyanye n’ubuhanga, si ugukabya kuko uyu Fidèle uyobora iyi Studio akaba na nyirayo amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye mu gutunganya amashusho (Video Production), birimo ibyo yahawe na MINALOC (RGB), RURA, ARJ n’ibindi, akaba n’umwe mu bayobozi b’Ishami ry’amashusho kuri Television imwe ikomeye mu Rwanda, akaba kandi asanzwe afasha mu kuzamura Gospel (Gospel Promoter) ku buryo ibihangano binyuze muri iyi gahunda bikorerwa Promotion mu bitangazamakuru bitandukanye bityo ubutumwa bukagera kure ndetse n’abaririmbyi bakamenyekana byihuse.
Iki gikorwa (Gospel songs Promotion) gisanzwe kiba buri mwaka. Cyatangiye muri 2018, gitangira bakorana n’abaririmba ku giti cyabo gusa ariko uko iminsi yagiye ishira, hagiye hiyongeramo ibindi mu rwego rwo kurushaho gufatanya mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 yasize iheruheru umuziki nyarwanda n’Isi yose muri rusange, ubu kikaba kireba amakorali, amagurupe n’abahanzi ku giti cyabo.
Abifuza guhabwa iyi Promotion, basabwa kwiyandikish hagati ya tariki ya 15 Mata na 30 Kamena uyu mwaka wa 2023. (15.04.2023 – 30.06.2023). Ibihangano n’imyirondoro bitangwa binyuze kuri Email: filospro12@gmail.com cyangwa kuri Whatsapp nimero 0786384161 na 0788414985, indirimbo zigakorwa hagati ya tariki 15 Gicurasi na 31 Kanama 2023.
FILOS Production Ltd ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nko kuri Onatracom. Ku bindi bisobanuro, wahamagara cyangwa se ukandikira umuyobozi kuri: 0786384161 na 0788414985.