Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yakiriye mu biro bye i Kinshasa abagize Guverinoma nshya aherutse gushyiraho, bakaba barashyizweho hashingiwe ku musanzu bashobora kuzatanga mu rugamba rutoroshye rwo kurandura burundu umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi mu Burasirazuba bwa DR Congo, ukaba ari n’umutwaro ukomeye ku butegetsi bwa bwana Tshisekedi Tshilombo wahize kuzahindura DR Congo u Budage bwa Afurika.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu Murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, aho Perezida Tshisekedi yabateranyije mu nama yabo ya mbere nk’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yashyizweho ku itariki ihura neza n’itariki umutwe wa M23 wavukiyeho kuko ukomora izina ku itariki ya 23 Werurwe (Le 23 Mars).
Iyi Guverinoma nshya iyobowe na bwana Sama Lukonde, igizwe n’ibikomerezwa 58; birimo abagore 16 n’abagabo 42. Muri aba harimo: Minisitire w’Intebe, ba Minisitire b’intebe batanu bungirije, Abanyamabanga ba Leta 11, ba Minisitire 28, Intumwa ya Minisitiri 1 ndetse na ba Minisitiri bungirije bagera kuri 12.
Mu butumwa bwihariye bahawe n’Umukuru w’Igihugu mu nama yabo ya mbere, ubwinshi bwagarutse ku kubibutsa impamvu nyamukuru yatumye bashyirwa muri iyi myanya, abibutsa ko intego yabo nyamukuru ari “ukurinda ubusugire bw’Igihugu no gukora ibyo abaturage bifuza”.
Tariki ya 23 Werurwe ifatwa nk’itariki isobanuye byinshi kuri M23, nibwo Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yafashe umwanzuro usa nk’ufite ibisobanuro byihariye wo guhindura Guverinoma, yongeramo abaminisitiri bashya barimo Vital Kamerhe na Jean Pierre Bemba mu buryo bwatunguye benshi bitewe n’uko babazi muri Politiki ya DR Congo.
Umuvugizi wa Perezidansi ya DR Congo, Madame Tina Samalama, aherutse gusa nk’ukomoza ku mpamvu Perezida Félix Tshisekedi yaba yarahisemo guhindura Guverinoma kuri iyo tariki, ihura neza n’itariki yitirirwa ivuka ry’Umutwe wa M23 ukomeje kubera ibamba Igisirikare cya Leta, FARDC n’abambari uruhuri bagifasha.
Uyu muvugizi wa Perezidansi ya DR Congo, yasabye abantu ko bakwiye kwibaza ndetse bakitondera impamvu Perezida Tshisekedi yakoze ziriya mpinduka kuwa 23 Werurwe 2023, ibintu ngo bitandukanye no kuwa 12 Mata 2021 ubwo yabigenzaga atyo.
Tina yongeye kwibutsa ko abashinze M23 (Mouvement du 23 Mars) bahisemo iryo zina bashingiye ku masezerano yo ku itariki ya 23 Werurwe 2009 hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa CNDP benshi bibukira kuri kizigenza Laurent Nkunda kuri ubu bivugwa ko yaba afungiye mu Rwanda.
Akomeza avuga ko abari bagize uyu mutwe wa CNDP ngo ari bo baje gushinga undi ariko usa neza nk’uwa mbere maze bawita “M23” bishatse kuvuga “Mouvement du 23 Mars” (bishatse kuvuga ugenekereje mu kinyarwanda “Umutwe witiriwe tariki 23 Werurwe) mu rwego rwo kugaragaza ko amasezerano bagiranye na Guverinoma ya Kinshasa kuri iyo tariki atubahirijwe.
Iyi Guverinoma nshya iyobowe na Sama Lukonde wongeye kugirirwa icyizere, yongeye kwibutswa ko inshingano zayo nyamukuru ari “uguhangana na M23” nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Twitter ya Perezidansi ya DR Congo, iz’ibanze zikaba zarahawe Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’ingabo wungirije witezweho kutazajenjekera abahungabanya umutekano w’Igihugu.
Kuva Perezida Félix Tshisekedi yahindura Guverinoma kuwa 23 Werurwe 2023 akagira Jean Pierre Bemba wahoze ayobora Inyeshyamba za MLC (Mouvement pour la Liberation du Congo) zaterwaga inkunga na Uganda, Minisitiri w’Ingabo, byahise bigaragarira benshi yaba abanyekongo ndetse n’abandi ko nta kindi kigambiriwe atari ugushaka kwereka M23 ko amazi atari ya yandi kuko ngo uyu we afite uburambe mu bya gisirikare ndetse ngo akaba azi neza abayobozi ba M23 dore ko hari abo yakoranye nabo mu gihe cy’intambara ya kabiri ya Congo yari igamije kurwanya ubutegetsi bwa Kabila Muzehe (Laurent Desiré Kabila) wasimbuwe n’umuhungu we Joseph Kabila nawe wasimbuwe na Félix Tshisekedi Tshilombo ukiri ku butegetsi.


