Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, mu Karere ka Rubavu, ahazwi nko kwa Gacukiro umanuka ujya ku Bitaro bya Gisenyi, habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri barimo umumotari n’umupolisi yari atwaye, inka nayo yari muri Daihatsu yagonzwe n’iyi kamyo irapfa, izindi zirakomereka.
Iyi mpanuka ikomeye yabaye ubwo ikamyo yamanukaga isa nk’iyataye ubugenzuzi (lack of control) maze igonga moto yari itwaye umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yaba uyu mupolisi ndetse n’umumotari bombi bahita bapfa, inagonga indi modoka ya Daihatsu yari ipakiye inka, imwe muri zo ihita ipfa.
Aha kwa Gacukiro byabereye ni mu Murenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo, ahakunze kubera impanuka, aho bivugwa ko iyi kamyo yari itwaye imyaka iyijyanye mu Mujyi wa Gisenyi, yagonze ibyo yasanze byose ari nabwo yagonze moto yari itwaye IP (Inspector of Police) Niyonsaba Drocelle, wari ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu, we n’umumotari wari umutwaye bagahita bitaba Imana.
Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure mu buryo burambye ikibazo cy’aha hantu hakunze kugarika ingogo, hakaba hari kubakwa umuhanda mushya wa kaburimbo uva mu Rugerero ukanyura ku Murenge wa Rubavu ukinjira mu Mujyi unyuze mu Byahi. Uyu ngo ukazaba ari umuhanda wihariye ku makamyo, aho nta modoka nini izongera kumanuka aha kwa Gacukiro.
Imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kwihutishwa cyane kuko ubwo umunyamakuru wa AMIZERO.RW yawunyuragamo mu minsi ibiri ishize, yasanze hari aho batangiye kumenamo igitaka kibanziriza kaburimbo, imigende ikaba iri kurangira uretse ahazwi nko ku Giko hari gukorwa mu buryo bwihariye, aho umusozi uhanamye uri kwitswa hirindwa ko naho hazateza impanuka nk’aha kwa Gacukiro.



