Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Sukhoi-25 za FARDC ziriwe zisuka umuriro kuri M23 hafi y’i Sake.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, wari umunsi wa kabiri Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kirasa bikomeye ku barwanyi ba M23 bashakaga gufata umujyi muto wa Sake ufatwa nk’ubuhumekero bw’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, FARDC ikaba yasutse umuriro kuri M23 ubutaruhuka ibabuza kwigarurira uyu mujyi.

Kuva ejo ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 ubwo abarwanyi ba M23 bashakaga kwinjira muri Sake (hari n’amakuru avuga ko aba mbere bari bayigezemo), FARDC yahise yiyambaza indege zayo za Sukhoi-25 na Kajugujugu z’intambara irasa ubudatuza kuri M23 ku buryo byayisabye no gupanga ibitero by’ijoro ifatanyije na FDLR ngo barebeko barwana ku mujyi wa Sake.

Ibi bitero byakomeje no kuri uyu wa Gatandatu aho amabombe aremereye y’indege na bya muzinga biteretse ku makamyo (BM21) byiriwe byisukiranya, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru urusaku rwabyo rukaba rukomeje kumvikana kugera no mu Mujyi wa Gisenyi wo mu Rwanda wegeranye na Goma.

Abaturage bo muri Sake bose bashizemo, abatarahunze mbere ngo bahunge berekeza muri Kivu y’Amajyepfo bakaba bahungiye mu cyerekezo cy’umujyi wa Goma n’ubwo kuhahungira ngo ari amaburakindi kuko ngo uyu Mujyi usigaye hagati nk’ururimi.

Nyuma yo kwigarurira hafi Teritwari ya Rutshuru yose, M23 yinjiye muri Nyiragongo ndetse na Masisi, ku buryo byatumye Umujyi wa Goma usigara mo hagati, usigara nta muhanda n’umwe wakoreshwa mu kuwugezaho ibiryo. Kuba Sake yanyuzwagamo ibivuye mu Majyepfo ikomeje kuba isibaniro bikaba byatumye abatuye Goma batahwa ubwoba bwinshi ahanini bitewe n’urusaku rw’amabombe izi ndege za Sukhoi-25 zikomeje kuroha kuri Sake mu rwego rwo guca intege M23 bayibuza kuba yafata Sake.

N’ubwo abo ku ruhande rwa M23 bavuga ko bakomeje kwitwara neza ku rugamba, hari amakuru avugako ejo ku wa Gatanu bagerageje kwinjira rwagati muri Sake ariko umuriro wa Sukhoi-25 ugatuma basubira inyuma batinya ko babatwikiramo bose bagashira.

Andi makuru kandi yacicikanye ku mbugankoranyambaga zishyigikiye M23, ni uko ngo ubwo imwe mu ndege za FARDC zarasaga, yaba yaribeshye ikarasa abarwanyi bayo aho kurasa umwanzi maze ngo abarenga 100 bakahasiga agatwe, ibintu ngo byaba byarakozwe n’umupilite wo muri rya tsinda ry’abacanshuro ba Wagner.

Iyo izi ndege za Sukhoi-25 zirasa, zirekura imizinga igenda nk’ibishashi by’umuriro ugurumana.

Related posts

U Rwanda rwashyikirije DR Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe barenze umupaka.

N. FLAVIEN

Arsenal yabatijwe na Manchester City biyiganisha mu manga yo gutakaza icyubahiro.

N. FLAVIEN

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777