Ubwo Itsinda ry’Ingabo Zishinzwe kureba iyubahirizwa ry’Umutekano ku mipaka rizwi nka EJVM mu rurimi rw’icyongereza ryageraga aharasiwe umusirikare wa DRC wambutse umupaka arasa nawe agahita araswa n’Ingabo z’u Rwanda, ryatunguwe no kwakirizwa urufaya rw’amabuye n’induru byaturikaga mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byabaye nk’ibikoma mu nkokora by’igihe gito ibyari bibazanye, maze biba ngombwa ko abakomando ba RDF barinze umupaka barasa mu kirere izo nsoresore ziratatana.
Ibi byabaye ahagana mu ma saa sita kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, ubwo itsinda ry’abanyekongo biganjemo abakiri bato babonye iperereza ritangiye ku musirikare wabo warashwe na RDF ejo ku wa Gatanu, bahita bafata amabuye menshi batangira gutera ku basirikare b’u Rwanda no hejuru y’umunara w’uburinzi ndetse no ku nzu z’abaturage batuye hafi aho y’umupaka.
Bamaze kubona ko bibaye akavuyo, abasirikare babiri b’u Rwanda barashe amasasu mu kirere baburira abo bakoraga ibyo ko nibakomeza bishobora kubabyarira amazi nk’ibisusa, maze nabo nta kuzuyaza barambika inda ku muyaga, ibikorwa by’iperereza byakorwaga na EJVM bibona gukomeza.
N’ubwo nta raporo iri tsinda ryatanze, uko baganiraga wasangaga bemeza ko uyu musirikare wa DR Congo yarenze ku mabwiriza agenga imipaka agashotora abo ku rundi ruhande bamurashe akahasiga ubuzima, ndetse bigatera kurasana by’igihe gito ku mpande zombi (DRC n’u Rwanda).
N’ubwo uruhande rwa DR Congo rutahise rwemera kujyana umurambo w’uyu musirikare wabo bivugwa ko ari uwo mu mutwe urinda Perezida wa Repubulika (Garde Républicaine) ndetse ngo akaba yari afite ipeti rya Adjudant, byaje kwemezwa ko umurambo we ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu gihe hagitegerejwe ko Igihugu cye cyemera kumwakira ngo ashyingurwe, akaba asanze mu buruhukiro bw’ibi Bitaro mugenzi we warashwe mu kwezi kwa 11, 2022 nawe ukirimo kuko DR Congo yanze kumutwara.
Uyu Adjudant warashwe na RDF abaye umusirikare wa gatatu urashwe mu gihe cya vuba muri ubu buryo kuko uwa mbere yarashwe mu Kwezi kwa Karindwi umwaka ushize wa 2022 ubwo yinjiraga ku mupaka muto (Petite Barrière) avugako agiye kumaraho abatutsi bikarangira arashwe n’umupolisi wari ku burinzi bw’umupaka.
Mu Kwezi kwa 11 uwo mwaka wa 2022 n’ubundi, hinjiye undi yinjiriye haruguru gato muri Mbugangari, ahigeze kubakwa isoko ariko ntiryuzure, we aza yitwikiriye ijoro ariko bikavugwa ko bari nka bane ngo bashaka gufata abasirikare b’u Rwanda bakabajyana iwabo ngo bazavuge ko ari M23 bafatiye ku rugamba, birangira umwe n’ubundi mu barinda Perezida ahasize agatwe.
Ibi kandi biriyongera ku ndege ya Sukhoi-25 ya FARDC yinjiye klmu kirere cy’u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu, gusa ku nshuro ya gatatu ikaba yararashwe na misile z’ubwirinzi bwo mu kirere z’igisirikare cy’u Rwanda. Ibi kandi bikaba byiyongera ku bundi bushotoranyi bwa DR Congo burimo n’ibisasu byatewe muri Musanze bikica abantu bikangiza n’ibintu.
DR Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 mu kuyiha ibikoresho bigezweho, kuyitoza ndetse no kuyiha abasirikare kabuhariwe bajya kuyirwanira, u Rwanda rwo rukabihakana rwivuye inyuma ahubwo narwo rugashinja DR Congo gutera inkunga FDLR no gukorana nayo bya hafi mu mugambi wo gutera u Rwanda hagamijwe gukomeza umugambi wo gukomeza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ku bwoko bw’abatutsi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.



1 comment
Nabe agiye kuruhuka