Mu mukino wari wavuzweho byinshi, abafana ba Rayon Sports bagashyigikira Musanze FC, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekanye ko ari Inzirakurushwa maze inyagira Musanze FC 3-0.
Iyi Kipe yo mu Majyaruguru yari yizeye ko wenda yaza kugira icyo ibona, dore ko hashize iminsi micye izanye umutoza mushya wo mu Barabu ariko nawe akaba akomeje kubura umusaruro dore ko kuva yayigeramo ataratsinda umukino n’umwe.
Iyi Musanze FC yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0 iravugwamo ibibazo uruhuri birimo kutumvikana hagati ya bamwe mu bakinnyi ndetse yemwe no hagati y’abakinnyi na bamwe mu bayobozi, ibikomeje gutuma ititwara neza n’ubwo yazanye umwarabu ngo ayitoze.
Uko indi mikino y’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo yagenze:
Police FC 2-1 Sunrise FC
Mukura vs 2-1 Gasogi United
Musanze FC 0-3 APR FC
Marines FC 4-0 Espoir FC
Amakipe ane ya mbere ku rutonde rw’agateganyo kugeza ubu:
1. APR FC 43Pts
2. Rayon Sports 42pts
3. Kiyovu SC 41 pts
4. AS Kigali 38 Pts

