Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo ibarura ry’abaturage ribanziriza amatora ritangire mu Burasirazuba bwa DR Congo, abatuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko badashobora kwitabira ibikorwa by’amatora igihe cyose Leta itarirukana abarwanyi ba M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo.
Amashyirahamwe yigenga yo aravuga ko atumva ukuntu ibikorwa by’amatora bishobora kubaho mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bakiri mu nkambi z’impunzi kandi umutekano muke ukaba ukomeje kuba ikibazo ku baturage bo muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Aya mashyirahamwe ndetse n’impunzi ziri mu nkambi zitandukanye zisaba Leta ya DR Congo kubanza gukemura ibibazo cyugarije abanyekongo.
Uburasirazuba bwa DR Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe isaga 130 yitwaje intwaro, muri iki gihe ariko ikaba ihanganye na M23 ikomeje gufata ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru ku buryo hari abavuga ko Leta itagize icyo ikora mu maguru mashya bashobora kwisanga iki Gihugu cyatakaje igice cyacyo kikaba icya M23.
