Nyuma yo kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukabije ku ruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023 ahitwa Munigi muri kilometero nka 7 uvuye i Goma, abaturage batatu mu bateye MONUSCO bahise bahasiga ubuzima.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO bwatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka zabo zari zivuye i Kiwanja bashyize amabuye manini mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.
Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka bazisahura, abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, muri uko gushyamirana hapfuye abaturage batatu.
Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.
MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.
Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’Ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe na MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.
Imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu, akenshi ibi bikaba byaribasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.
Andi makuru ariko atemejwe n’uruhande urwo arirwo rwose muri DR Congo, yavuze ko zimwe muri izi modoka zatwitswe zari zipakiye intwaro kuko ngo mu byaturitse cyane harimo n’amasasu yagiye aturika kubera umuriro.
MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DR Congo ari ryo riizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje.
