Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yatangaje ko batazaganira kandi ngo ntibanateganya kuganira n’umutwe wa M23 niba idakurikije ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda kuko ibindi byose byaba ari ukwibeshya.
Imbere y’abanyamakuru i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko mu nama ya Bujumbura yabaye Kuwa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023 “nta nyandiko iyo ariyo yose Perezida Tshisekedi yasinye, ko bo bemera gusa amasezerano ya Luanda.
Ibintu bikomeje kumera nabi mu Burasirazuba bwa DR Congo mu gihe kuwa Mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta mu duce turi hafi ya centre ya Sake, iyi iri mu birometero 25 iburengerazuba uvuye mu Mujyi wa Goma.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare, mu Mujyi wa Goma naho habaye, kandi byitezwe ko hashobora gukomeza, imyigaragambyo ikomeye yamagana ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi no kwangiza, ndetse hapfa abantu nibura babiri bari muri ibyo bikorwa, barimo n’umupolisi bivugwa ko ari uwo mu bwoko bw’abatutsi.
Abajijwe niba hari icyizere Leta igifitiye ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite inshingano yo gutera ariko ko zitarabikora. Yongeraho ko uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro.
MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma birimo kwangiza urusengero rw’Abanyamulenge, isaba abantu kwirinda imvugo z’urwango.
