Imyigaragambyo idasanzwe ikomeje kwangiza byinshi mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abo mu bwoko bw’abatutsi baba abaturage cyangwa undi wese niyo yaba ari mu buyobozi bwite bwa Leta batangiye kuyigwamo cyangwa se bakaba bashimuswe na Nyatura kuko ngo ari yo isa nk’igenzura ibi bikorwa by’ubunyamaswa biri gukorwa muri Goma.
Muri iyi myigaragambyo idasanzwe yatangajwe na Sosiyete Civile, bivugwa ko izamara iminsi itanu nta kintu na kimwe gikorerwa muri uyu Mujyi wa Goma, hakaba hakomeje kugaragara ubunyamaswa bukabije kugera n’aho bwadukira inzego z’umutekano hashingiwe ku bwoko.
Ku mbugankoranyambaga, hagaragaye amafoto y’imihanda yafunzwe, inzu zisahurwa ndetse n’ibindi bikorwa byibasiye ibikorwa by’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Mu mashusho yagaragaye kandi, harimo ifoto y’umupolisi wiciwe mu muhanda hagati, ngo akaba yari acunze umutekano hafi y’urusengero rw’abanyamulenge ruherereye ahitwa Nyabushongo nyuma y’uko rusahuwe ndetse rujagwira abarimo barusahura.
Uyu mupolisi bivugwa ko ari umunyekongo uvuga ikinyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, ngo yaba yicishijwe amabuye yateraguwe mu mutwe ndetse abandi bapolisi, abasirikare n’abo mu zindi nzego nabo ngo bakaba bibasiwe bamwe bakaba batwawe na Nyatura na FDLR ku buryo bikekwa ko bashobora kwicwa.
Iyi myigaragambyo ikomeje gufata indi ntera mu gihe Leta ya DR Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 mu bikoresho bigezweho ndetse n’abasirikare badasanzwe, ngo ibi bikaba ari yo mpamvu uyu mutwe ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, ibintu u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi.

