Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Argentine yaraye ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma mu mikino y’Igikombe cy’Isi ikomeje kubera muri Qatar itsinze Croatia ibitego 3-0.
Ibitego bitatu bya Argentine byatsinzwe n’abakinnyi barimo kizigenza Lionel Messi wafunguye amazamu kuri penaliti na Julian Alvarez watsinze ibitego bibiri wenyine muri uyu mukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi.
Ku mukino wa nyuma (final), ikipe y’Igihugu ya Argentine izahura n’iza gutsinda hagati y’ikipe y’Igihugu ya Maroc ihagarariye Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa buhabwa amahirwe na benshi yo gutsinda uyu mukino bukaba bwahura na Argentine kuri final.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc ni ikipe rukumbi ya Afurika yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinirwa. Umupira uhuza Maroc n’u Bufaransa uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.