Hari hashize iminsi mu matwi ya benshi hagwamo inkuru zivuga ku irasana rikomeye hagati ya M23 na FARDC mu bice bya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Rutshuru. Kuri ubu ariko ibintu bisa nk’ibyahinduye isura kuko abahuzwaga n’amasasu, bahuye baganira ku gituma barwana.
Ubwo amafoto yatangiraga gukwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batekereje ko byaba ari ukubeshya, abandi bavuga ko bishoboka ko ari inzozi kuko ngo kubona bamwe mu Bayobozi ba M23 na bamwe mu Bayobozi ba FARDC mu bice bya Kibumba basuhuzanya baseka ari nk’igitangaza.
Aya mafoto yakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu basirikare ba M23 bari kumwe n’aba FARDC ahantu hameze nk’i Kibumba. Mu basirikare ba Leta ya DR Congo bagaragaye, harimo General Chiko, ushinzwe imirwano muri FARDC, aho yari kumwe n’abasirikare bakuru muri M23 barimo Colonel Nzenze Imani, Col Sebagenzi na Bahati Erasto.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23, rivuga ko uyu mutwe wishimira imbaraga zikomeje gushyirwa mu gukemura ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigakomeza rivuga ko M23 ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2022, yakiriye itsinda ry’intumwa za MONUSCO, EJVM, EACRF, FARDC mu rwego rwo kuganira ku bikomeje gutuma barwana.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko iyi nama yahuje abasanzwe barebana ay’ingwe yabaye mu mutuzo ikabera i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo aho ingabo mpuzamahanga za MONUSCO na Kenya ndetse n’izindi zakoze akazi katoroshye mu buhuza.
Mu gusoza, M23 yongeye kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu ko badakwiye gukomeza kurebera ubwicanyi ndengakamere (bise Jenoside) bukomeje gukorerwa abatutsi mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 ni umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo, Leta ya DR Congo ikaba ivuga ko ari Umutwe w’iterabwoba uterwa inkunga n’u Rwanda n’ubwo rwo rutahwemye kubihakana.
M23 yigaruriye ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru ndetse na bimwe byo muri Teritwari ya Nyiragongo, ikaba iri mu birometero hafi 20 mu nkengero z’Umujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu minsi micye ishize, uyu mutwe watangaje ko wemeye guhagarika imirwano ukubahiriza ibyemejwe mu nama ya Luanda, ibintu benshi bafashe nk’amayeri y’urugamba.





1 comment
Ibi ni byiza bakomeze baganire amahoro aboneke.