Yvette ni izina ryitwa abantu b’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, rikaba risobanura “Umurashi”.
Yvette ni umuntu ukunda gutekereza cyane, akunda ubwigenge, ni umunyembaraga kandi akunda guhorana ibyishimo. Akunda kwiyobora cyane cyane ku bijyanye n’ibyemezo birebana n’ubuzima bwe kimwe n’uko aba yumva no ku bandi bantu ariko bikwiye bityo ntabivangire mu buzima.
Aba ateganya ibintu byiza cyane mu buzima bwe buri imbere, yitekerezaho kandi agafata umwanya wo kwikosora aho bikwiye, agira ikinyabupfura kandi yishimira kubera abandi urugero mu byo akora byose.
Ni umunyakuri muri kamere ye, avugisha ukuri, ni indahemuka, gusa kwicisha bugufi si ibintu bye. Ashobora guhunza abantu runaka amaso ahubwo agashaka gukurura abantu kuri we abona ari bo basobanutse ku rwego yifuza, ashobora kuba umwirasi cyane cyane iyo ari kumwe n’abantu yumva batari ku rwego rwe.
Yvette n’ubwo agira umutima mwiza, ashobora kuba umuntu wirebaho cyane mbere ya byose, yiha agaciro cyane ku buryo n’iyo akiri umwana biba byigaragaza ku buryo aba ashaka kugaragara nk’ufite ikintu arusha abandi bana, aba ashaka ko ababyeyi be bakora iyo byabaga bakamubonera ibyo akeneye byose.
Yishimira kuba yaba ari we mfura iwabo kuko bimuha ububasha bwo kuyobora abavandimwe be uko abyifuza. Kuba yavuka ari ikinege biba ari ibindi bindi, bigatuma arushaho kumva ko Isi yose ari iye. Akunda gufata inshingano, yishimira kubona abantu bakunda uko agaragara ndetse bakifuza no kuba bamwegera n’ubwo atemerera bose kumwegera.
Mu rukundo, Yvette arirekura kandi azi gukunda cyane, yishimira kugira umukunzi wumvikana gusa nanone utishyira hasi cyane. Icyo umukunzi we akora nacyo ni ingenzi kuri we. Akunda ibirori cyane cyane kuko bituma yigaragaza yaba ku mpano afite cyangwa ku buryo azi kurimba.
Mu mirimo Yvette yifuza gukora harimo ibijyanye n’imideri cyangwa imitako, kwigisha, kwakira abantu, gukina filime cyangwa ibifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’itumanaho.
Birashoboka ko uwo uzi witwa iri zina hari ibyo yaba adafite muri ibi byavuzwe haruguru kuko si ihame neza ko bose baba bafite iyi mimerere n’imigirire. Gusa niwitegereza neza uzasanga byinshi mu byavuzwe ari ko biri.