Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, mu ruzinduko yatangiye kuwa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022, akarukomeza kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, yasuye abasirikare bashya mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Kitona, giherereye Teritwari ya Moanda (Kongo-Central), abasaba kugaragaza Congo nyayo kandi bakitegura guhangana n’abahora bashotora Igihugu cyabo.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za DR Congo, FARDC, yasuye ikigo cya Kitona gitangirwamo imyitozo ya gisirikare kugira ngo arebe uko abasore n’inkumi bashya bari guhabwa imyitozo babayeho.
Tshisekedi akoze iki gikorwa cyo gusura aba basirikare bashya nyuma y’ukwezi kumwe asabye urubyiruko rw’abanyekongo kwinjira mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo bafashe Igihugu cyabo guhangana n’u Rwanda ashinja ubushotoranyi no kwigabiza ubutaka bwabo bagamije gusahura imitungo kamere.
Perezida Tshisekedi yasabye ko mu bice byose by’Igihugu hashyirwa ibigo by’imyitozo ya gisirikare kugira ngo FARDC ibone abasirikare bahagije kandi bafite imbaraga zo kurwana bazafasha Igihugu cyabo mu kwirukana abo yise abanyamahanga bigabije Uburasirazuba bw’Igihugu.
Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yasabye Umugaba w’ingabo za DR Congo, gushyira imbaraga muri iki gikorwa ku buryo mu Ntara zose zigize Igihugu uko ari 26 hatangizwa bene aya masomo agamije gutoza abasirikare bashya bakerebutse nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Iki gitekerezo cyo gushishikariza urubyiruko kwinjira ku bwinshi mu gisirikare cyagiye kinengwa na benshi bavuga ko kuba FARDC yarananiwe guhangana na M23, yatinyuka RDF yubatse amateka ku rwego mpuzamahanga mu kugira abasirikare bakerebutse mu myitozo ndetse n’imirwanire, ukongeraho n’ibikoresho bijyanye n’igihe.
