Nyuma y’igihe kitari gito inyeshyamba za M23 zegukana intsinzi ku rugamba zihanganyemo n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC hamwe n’abaje kuzifasha barimo FDLR, kuri ubu ibintu birasa nk’ibitangiye guhindura isura kuko amakuru yemeza ko M23 noneho iri gutakaza aho yari yigaruriye.
Mu rugamba rutoroshye rwo mu mpera z’icyumwru dusoza, M23 yambuwe n’inyeshyamba za CMC/FDP uduce dutandukanye yari yarigaruriye turimo Rugali n’ibice bimwe na bimwe bya Rumangabo, ibintu bishobora kuba bifitanye isano n’ingamba nshya Leta ya DR Congo yafashe zirimo no guhamagarira urubyiruko kwitaba impuruza bakayoboka iyo guhangana na M23.
Izi nyeshyamba za CMC/FDP (Coalition des Mouvements pour le Changement) ziyobowe na Dominique Ndaruhutse bakunze kwita Domi, ziri mu zitabiriye impuruza ya Leta ya DR Congo isaba imitwe yose y’inyeshyamba ibarizwa muri Congo kwifatanya n’ingabo za Leta mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23 bivugwa ko ufashwa n’u Rwanda.
Mu mirwano yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, izi nyeshyamba zombi zacakiranye bikomeye birangira M23 itakaze Rugali n’uduce tumwe twa Rumangabo, ibintu byatumye abahungu ba Domi bahita bajya kwiyerekana no kwishimira intsinzi bagezeho nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba za M23 kugeza ubwo hitabajwe n’inyeshyamba zose zikorera muri DR Congo, harimo n’izikomoka mu Bihugu by’amahanga nka FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva tariki 19 Ukwakira 2022, urugamba rwongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, buri ruhange rushinja urundi kurugabaho ibitero. M23 yafashe uduce twinshi turimo Rutshuru, Kiwanja, Rugali ndetse n’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo.
Magingo aya haravugwa Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byitezwe ko nazo zihangana na M23 yigize umugozi nyuma yo gusabwa kuva ku neza mu bice byose yafashe ariko ikabitera utwatsi.
