Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byo mu muhezo na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi, bikurikirwa n’ibiganiro abayobozi b’Ibihugu byombi bagiranye hari n’intumwa z’Ibihugu byombi.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza ushingiye ku masezerano atandukanye yagiye asinywa, aya vuba akaba ari ayo mu rwego rw’umutekano.
Kuva muri Nyakanga 2021 , u Rwanda rwohereje itsinda ry’ingabo kabuhariwe ndetse n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n’imitwe y’iterabwoba aho abaturage ibihumbi byinshi bari barakuwe mu byabo kubera umutekano muke, ndetse abandi bakicwa n’ibi byihebe impfu ziteye ubwoba.
Kuri ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique ndetse n’ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo SADC, babashije kwirukana ibi byihebe mu birindiro byabyo, ndetse mu duce twinshi tw’iyi ntara ubuzima bwongeye kugaruka.
Kugeza ubu izi nzego z’umutekano zikomeje gucunga umutekano muri iki Gihugu ndetse no gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe. Mu bindi
byaganiriweho, ngo ni uko mu mezi atatu ari imbere, abanyarwanda bajya muri Mozambique batazongera kwakwa visa.
Src.: RBA