Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Umutekano

Rubavu: Ak’abajura bamaze iminsi bajujubya rubanda kashobotse.

Hashize amezi agera kuri abiri mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu humvikana ikibazo cy’ubujura bukabije bwateye benshi guhangayika bikomeye ndetse abandi bafata umwanzuro wo kutongera kuryama kugirango barebe ko barengera utwabo.

Bamwe mu batuye aka karere baganiriye na WWW.AMIZERO.RW, bashimangiye ko batakiryama ngo basinzire kuko ngo kuryama bugacya ibyawe byose babitwaye ntacyo bimaze.

Tuyisenge Antoine utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani ati: “Duhora turi maso nta guhuga kuko urangaye gato usanga binjiye mu nzu bagucucuye ibyawe kugera n’ubwo hari n’abatobora inzu nijoro turyamye. Turifuza ko inzego zishinzwe umutekano zahagurukira iki kibazo”.

Si muri uyu Murenge w’Umujyi gusa kuko no mu Murenge wa Rubavu ahazwi nko mu Byahi nabo bamaze igihe batakamba.

Akimanizanye Rosine umubyeyi w’abana babiri utuye muri uyu Murenge ati: “Twe twituriye mu nkengero z’Umujyi usanga twiyororera n’amatungo ariko ubu iyo bucyeye ugasanga rikiri mu kiraro aba ari aha Rugira. Ubu bamwe batangiye kurarana nayo mu nzu batinya ko bucya bayibye, Polisi nidufashe ihagurukire iki kibazo kandi nufashwe ntahite agaruka kuko ni kenshi umuntu yiba tukamushyikiriza Polisi twataha tugasanga yadutanze mu rugo”.

Nyuma y’ubu busabe bw’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yahise ipanga umukwabo umaze iminsi itatu mu cyo yise ‘Operasiyo yo gufata abajura’ ndetse kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022 yeretse itangazamakuru abafashwe biganjemo insoresore 11 bakekwaho ubujura butandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bakoze Operation bakabafata kandi ari gahunda ikomereje n’ahandi muri iyi Ntara by’umwihariko muri aka Karere ka Rubavu.

Ati: “Nyuma yo kumva bihwihwiswa ko hari abaturage bazengerejwe n’ubujura, hakozwe Operation hafatwa abakekwa 11 bagabanyijwe mu bice bitandukanye aho 6 bafatanwe amaterefone bibye, 4 bafatanwa amatungo bibye mu gihe undi umwe yakekwagaho kwambura umunyamahanga terefone”.

CIP Mucyo kandi yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe ndetse asezeranya abaturage ko nihakomeza ubufatanye iki kibazo cy’ubujura kizaranduka.

Aba 11 bafashwe bashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya Gisenyi mu gihe hagitegerejwe gukorwa dosiye z’ibyaha bakurikiranyweho.

Iyi Operation yakorewe mu Mirenge ibiri, Gisenyi na Rubavu ahiganje iki kibazo, bikaba biteganyijwe ko ikomereza n’ahandi muri aka Karere k’ubukerarugendo.

CIP Mucyo Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba

Yanditswe na Yves Mukundente @AMIZERO.RW

Related posts

Mukuralinda Alain wari Umuvugizi wa Leta wungirije yitabye Imana azize umutima.

N. FLAVIEN

Kenya: Umushinga w’itegeko rishya ku misoro ushobora gutuma basubira mu mihanda.

N. FLAVIEN

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 13 ashyikira Eddy Merchx’s (Video)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777