Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima

“Dukwiye kurera abana bacu neza twirinda amakimbirane kuko badufataho urugero”: Minisitiri Bayisenge.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof BayisengeJeanette asaba abagize umuryango kwirinda intonganya n’amakimbirane bya hato na hato kuko bituma abana bafata urugero rutari rwiza kandi ari bo bazaba bagize imiryango y’ahazaza.

Ubwo yari mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, Prof Bayisenge Jeanette yashimiye Inshuti z’Umuryango ndetse n’abafatanyabikorwa, asaba buri wese gukomeza gukorana umurava no gushyira imbaraga mu kurwanya ibibazo byugarije umuryango, kugira ngo u Rwanda rugire umuryango utekanye kandi ushoboye.

Yagize ati: “Iyo tubonye imiryango ifite amakimbirane n’intonganya bituma tudasinzira ariko iyo twumvise ubuhamya bwiza bw’abana bidutera kumvako hari impinduka. Ibi ni byiza kuko bituma imiryango y’abazadukomokaho ibana mu mahoro. Iyo abana bakuze babona intonganya, bumvako ariko zubakwa. Biri mu nshingano zacu nk’ababyeyi mu gutanga urugero rwiza kuko uko tubarera niko bakura kandi inyana ni iya mweru. Tugerageze kwitwara neza nk’ababyeyi, abadukomokaho nabo bazitwara neza”.

Umuturage wo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero witwa Rwisumbura Jean de la Paix wahoraga mu ntonganya mu rugo rwe, yemeza ko nta byishimo byarangwaga mu rugo rwe kuko ngo yari nk’intare y’inkazi. Ati: “Mbere y’uko ‘Sugira muryango’ itugeraho natezaga ibibazo, murabyumva umugabo wagasomyeho ateza ibibazo n’amahane mu muryango mu buryo bukabije”.

Yemeza ko aho bamariye kwigishwa, babanye neza kuko amakimbirane bayavuyemo, akaba yemeza ko urugo rurimo intonganya ntacyo rugeraho, ntabwo rutera imbere. Ati: “Ubundi uretse gusenya, amakimbirane amaze iki? Udafite amahoro n’umutekano n’ubwo waba ukize ute ntacyo byaba bimaze. Nishimiye aho twavuye aho tugeze ni heza”.

Umugore we Murekatete Vestine yemeza ko umugabo we yahindutse. Ati: “Uyu mugabo wanjye yanywaga inzoga akatubuza amahoro ariko kuko njye ndi umuntu usenga, narasengaga nkihangana nkabyereka Imana. Inshuti z’Umuryango zije, zaduhaye ibiganiro maze ibintu bitangira kugenda neza. Ubu ni amata n’ubuki ntacyo namushinja. Hashize nk’umwaka twibera mu Ijuru rito”.

Ibi kandi ni ko bimeze mu rugo rwa Kanzeguhera Anastase na Nyirahabimana Pascasie, nabo bahoze mu makimbirane ariko uyu munsi bakaba babanye mu mahoro, ibintu bemeza ko babikesha ‘Sugira muryango’ yabahaye ibiganiro ku kubana mu mahoro nta mwiryane.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016, bwagaragaje ko muri Afurika abagore 70% bakubitwa kubera ko bavuye mu rugo badahawe uruhushya n’umugabo cyangwa kuba hari umwana utitaweho neza.

Ibindi birimo kuba umugore yashiririza ibyo kurya, yanze gutera akabariro n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma umugore akubitwa cyangwa agahohoterwa.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu Gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongeye kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango, imyumvire, imitekerereze y’abanyarwanda ku ihohoterwa ndetse na serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center.

Bwagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’ingo, DHS, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye ryavuye kuri 40% mu 2015 rigera kuri 46% mu 2020.

Byagaragaye ko abagabo 40% n’abagore 38% batigeze bitabaza inzego mu gihe bari bahuye n’ihohoterwa.

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yo mu 2020, yerekanye ko mu 2019 abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo. Ni mu gihe muri 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.

Minisitiri Bayisenge Jeanette (hagati), Mayor Kambogo Ildephonse wa Rubavu (ibumoso) na Gitifu w’Intara y’Iburengerazuba, Madame Uwambaje Florence (iburyo) mu rugo rw’umuturage wahoze mu makimbirane.
Minisitiri Bayisenge Jeanette yasuye mu rugo Jean de la Paix wari warabaswe n’amakimbirane

Related posts

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku kajagari kagaragara mu nsengero.

KALISA

Inama y’abahoze bayoboye muri ADEPR bashinja RGB kubeshya yaburijwemo na Polisi.

N. FLAVIEN

Perezida Joe Biden yashimangiye amagambo ye yibasira Trump bahanganye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777