Umuvugizi wa M23, ishami rya gisirikare, Maj Willy Ngoma, yagaragaje ko Umutwe wa M23 umaze amezi arenga abiri warigaruriye Umujyi wa Bunagana, ariko ukaba utaragaba ibitero ku yindi Mijyi ibarizwa muri Teritwari ya Rutshuru, avugako bo bashaka amahoro, ko ariko umunsi FARDC yahirahiye ishaka kubarwanya byeruye biteguye neza kuhafata hose.
Mu kiganiro Major Willy Ngoma yagiranye na Rwandatribune, yasobanuye ko intego nyamukuru ya M23 atari ukwigarurira ibice bitandukanye bya DR Congo, ahubwo bashaka ko Leta ya DR Congo yakubahiriza amasezerano yagiranye nabo kuko bo badashaka intambara ahubwo bifuza amahoro .
Yagize ati: “Intego yacu ntabwo ari ukwigarurira ibice bitandukanye bya DR Congo kuko twifuza amahoro. Icyo twe twifuza ni uko ubutegetsi bwa DR Congo bwakubahiriza amasezerano twagiranye ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye twongera kubura imirwano”.
Yangeyeho ko n’ubwo M23 idashishikajwe no gufata Imijyi itandukanye, ifite ubushobozi bwo kubikora mu gihe byaba bibaye ngombwa ndetse ko mu gihe icyaricyo cyose FADRC yabashozaho intambara yeruye, ku bw’umutekano wabo iyo Mijyi nka Goma n’ibindi bice bitandukanye M23 yahita ibyigarurira byihuse.