Chancelier w’u Budagi, Olaf Scholz yiyemeje gushyigikira yivuye inyuma ibihugu byifuza kwinjira kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) by’umwihariko asabira Ukraine na Georgia kwemererwa kwinjira muri uyu muryango.
Icyakora yatangaje ko kuwagura ukava ku bihugu 30 ukagera kuri 36 bizasaba guhindura ibintu byinshi nk’uko Radio Ijwi rya Amerika yabitangaje.
Kuri uyu wa Mbere, Scholz yatangaje ko ashyigikiye ko ibihugu birimo Albanie, Bosnie, Kosovo, Montenegro, Macedonia yo mu Burasirazuba na Serbia. Ibyo bikiyongera kuri Moldavie, Georgia na Ukraine.
Olaf Scholz yavuze ko bigiye hamwe byashobora kubaka ahazaza heza mu kinyejana cya 21 ku bantu bagera kuri miliyoni 500 batuye ku mugabane w’u Burayi.
Mu jambo yavugiye muri kaminuza, Charles University mu Murwa Mukuru, wa Repubulika ya Tchèque, Prague, ku buryo abona umuryango w’u Burayi mu gihe kizaza, Scholz yavuze ko intambara muri Ukraine yerekanye ko ibibazo by’amafaranga agenewe inzego z’umutekano mu karere k’u Burayi bigomba gushakirwa umuti ibihugu bikoreye hamwe kurushaho.