Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Perezida Kagame yasabye ko guteza imbere ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ byihutishwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye ko kuvana mu bukene ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ mu Ntara y’Amajyepfo byihutishwa abatuye muri icyo gice bagatera imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi ine mu Ntara y’Amjyepfo n’iy’Iburengerazuba, ubwo yagezaga ijambo ku baturage mu Karere ka Nyamagabe yasuye none.

Umuhora wa Kaduha-Gitwe cyangwa Kaduha-Gitwe Corridor’ ni igice kiri mu turere dutatu twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango ariko abagituye biganjemo bafite ubukene bukabije.

Uyu muhora ugizwe n’Imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe (Musange, Mugano, Kibumbwe, Mbazi na Kaduha) ibiri yo muri Nyanza (Cyabakamyi na Nyagisozi) n’itatu yo muri Ruhango (Kabagari, Bweramana na Kinihira).

Muri icyo gice, mu ntangiriro za 2020 hatangijwe umushinga wo kuhateza imbere kuko byari bimaze kugaragara ko icyo gice kigizwe n’imirenge 10 ituwemo n’imiryango igera ku bihumbi 250, cyazahajwe n’ubukene bityo hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagituye bahindurirwe imibereho.

Perezida Kagame yasabye ko icyo gice kidakwiye gusigara inyuma mu majyambere.

Ati: “Uyu muhora wa Kaduha- Gitwe ntabwo ukwiriye gusigara inyuma ukwiye kujyana natwe mu ntambwe dutera. Hagaragarayo ubukene bwinshi”.

Yavuze ko nta mihanda myiza ihari nta n’ibindi bikorwa remezo bihagije bihari, yizeza ko bigomba kuhagezwa.

Ati: “Nta mihanda nyine ihari nta bikorwa remezo bihari n’ibindi byinshi. Urabibona cyangwa se urabyumva iyo abantu babisobanura. Ibyo bikwiye guhinduka.”

Yavuze ko guteza imbere igihugu bigomba kuba mu bice byose nta na kimwe gisigaye.

Igice cya Kaduha-Gitwe cyegereye ishyamba rya Nyungwe cyasigaye inyuma mu iterambere, nyamara gifite ubutaka bwiza bushobora kweraho ibihingwa bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bwasanze igisabwa ari ukwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyumvire ndetse no kuhajyana imishinga ihateza imbere.

Imwe mu mishinga yatangiye kuhakorerwa irimo uwo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari zirenga 90.

Amwe mu mahirwe ahagaragara ndetse abaturage batangiye kwitabira, arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Hatangiye guhuzwa ubutaka buhingwaho ibihingwa bya Makadamiya n’inanasi kandi hari n’imishinga yo kuvugurura urutoki kuko ni igihingwa kihera cyane.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), urwego rw’amakoperative, urugaga rw’abikorera ndetse n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’ubuhinzi, Akarere ka Nyamagabe kari kwiga uko muri icyo gice cya Kaduha-Gitwe hakagurirwa ubuso buhinzeho icyayi.

Ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo, hari umushinga wamaze gutangwa mu Kigega cy’ Ibidukikije (FONERWA) uzafasha mu kuvugurura ibidukikije, by’umwihariko habungwabungwa amashyamba no kurwanya isuri ndetse no gutunganya ibishanga bibiri bihari (icya Rukarara n’icya Mwogo).

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aheutse kubwira Igihe dukesha iyi  nkuru ko nabo bashyize umwihariko mu guteza imbere imirenge ibiri ya Kabagari na Bweramana iri muri icyo gice, by’umwihariko mu kuhakorera ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Kugeza ubu ibigo bigera kuri birindwi ni byo byamaze gusinyana amasezerano n’Intara y’Amajyepfo agamije kuzana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere uwo muhora wa Gitwe-Kaduha.

Abaturage ba Nyamagabe bitabiriye ku bwinshi.
Perezida wa Repubulika yaganiriye n’abaturage mu Katrere ka Nyamagabe.

Related posts

Ruhango: Umunyeshuri arashinja mwarimu kumutera inda.

N. FLAVIEN

DR Congo: Leta yemeje ko abafungwa 129 bishwe bagerageza gutoroka gereza nkuru ya Makala.

N. FLAVIEN

M23 irasatira Umujyi wa Goma, bamwe batangiye guhunga berekeza iya Sake.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777