Guverinoma y’Igihugu cya Uganda yafunze ibikorwa by’umuryango utegamiye kuri Leta wari usanzwe uvugira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT) bakunze kwitwa abatinganyi.
Uyu muryango uzwi nka Sexual Minorities Uganda’s (SMUG) washinjwe gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022, na Stephen Okello ushinzwe ikigo kigenzura imiryango itari iya Leta.
Okello yavuze ko SMUG yakoraga itanditse n’Ikigo gishinzwe kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta. Uwo muryango wo wahakanye ibyavuzwe na Leta, uvuga ko ari umugambi umaze igihe wo kubuza amahwemo abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.
Frank Mugisha uvugira abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, yabwiye BBC ko Leta ibafata nk’aho atari abantu nk’abandi mu gihugu ndetse ngo ishaka kubamara. SMUG ivuga ko Leta ya Uganda yanze kubandika ku bushake ibashinja gukoresha izina ridakenewe.
Kuryamana kw’abahuje ibitsinda ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Uganda. Ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano gishobora kuvamo igifungo cya burundu.
Perezida Yoweri Museveni yigeze kuvuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco w’ubukoloni ukomeje gukwirakwizwa n’abanyaburayi ngo bakomeze gutsikamira Afurika.