Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, PaulKagame yazamuye mu ntera abasirikare batatu bo ku rwego rwa Jenerali.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, aba basirikare bakuru bazamuwe ni Brig Gen Vincent Nyakarundi, Brig Gen Willy Rwagasana na Brig Gen Ruki Karusisi.
Iri tangazo rivuga ko aba basirikare bari basanzwe ku ipeti rya Brigadier General bazamuwe bagashyirwa ku ipeti rya Major General. Izi mpinduka “zahise zihabwa agaciro zikimara gutangazwa”.
Maj Gen Vincent Nyakarundi akuriye Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (Defence Intelligence), Maj Gen Willy Rwagasana akuriye abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guards), mu gihe Maj Gen Ruki Karusisi akuriye ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare( Special Operations Forces).
Muri Nzeri 2019 nibwo Major Vincent Nyakarundi yagizwe umuyobozi w’urwego r’ubutasi bwa gisirikare. Ipeti rya Brigadier General yarihawe muri Mutarama 2018. Icyo gihe nibwo Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) yazamuwe ahabwa ipeti rya Brigadier General. Karusisi Ruki yahawe ipeti rya Brigadier General mu Ugushyingo 2019 ari nabwo yahabwaga kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.




