Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, bwana Boris Johnson, amaze kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka rye, Conservative Party.
N’ubwo yeguye ku Buyobozi bw’Ishyaka rye, bwana Boris yatangaje ko azakomeza kuyobora iki Gihugu kugeza igihe hazashyirwaho umusimbura kuri uyu mwanya.
Boris Johnson yeguye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyaka ry’abakonserivateri, Conservative Party, nyuma y’aho hari bagenzi be bagera kuri 40 bari bamaze kwegura, ibintu byakomezaga kumushyira ku gitutu, ku buryo yisanze nta yandi mahitamo.
Boris Johnson aherutse mu Rwanda mu Nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, akaba yaratangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho, aho yasabye abanenga u Rwanda ko baza bakarusura bakibonera ukuri ku byo bavuga.
Abakunze kunenga imikorere ye bavuga ko adashoboye kuyobora kuko ngo hari utunenge twinshi agaragaza. Mu minsi ishize hari abamunenze, bitewe na gahunda yo kohereza abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakazanwa mu Rwanda, ibintu bamwe babonye nko kwikuraho inshingano ariko Boris we akavuga ko biri no mu rwego rwo guca intege abumva ko amakiriro yabo ari mu Bwongereza.

