Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, abakozi na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuka mu Murenge wa Kinyababa basaga 100, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari isomo rikomeye ku banyarwanda no ku Isi yose, biyemeza kurushaho guharanira amahoro no kwimakaza ubumuntu muri bene kanyarwanda.
Bamwe mu bakiri bato bavuga ko n’ubwo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura Urwibutso nk’uru rwa Kigali rubumbatiye amateka, bituma bamenya bya nyabyo uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa nk’uko bitangazwa na Ugirimbabazi Joselyne uvugako Jenoside yabaye ataravuka, ariko ngo na nubu ingaruka zayo ziracyari zose ari nayo mpamvu yo gukomeza kwibuka kugirango ibyabaye bitazongera ukundi.
Yagize ati: “Uyu munsi menye amateka byimbitse kuko ni ubwa mbere nsuye Urwibutso rwa Jenoside. Ngiye kwiha intego yo gushishikariza bagenzi banjye kuza gusura uru Rwibutso kugirango nabo barusheho kumenya aya mateka akarishye u Rwanda rwanyuzemo”.
Maniraguha Anaclet, ni umuturage wa Burera akaba n’umucuruzi. Yavuze ko batekereje kuza gusura uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gukomeza gusobanurira abakiri bato ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kubategura kurushaho kuba impirimbanyi ziharanira amahoro kandi bagakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Yagize ati: “Ni iby’agaciro ko tumenya amateka ya nyayo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa kugira ngo bidufashe mu kumenya uko tugomba kwitwara mu bihe biri imbere. Tuhakuye amasomo menshi ariko irikuru ni uko tugomba kuba umuntu umwe kuko Imana yaturemye turi umuntu umwe, tubungabunga ibyo Igihugu kimaze kugeraho twigira kandi ku mateka mabi cyanyuzemo”.
Bwana Ndaje Chrispin, Ushinzwe uburezi n’ubugenzuzi bw’amashuri mu Murenge wa Kinyababa, avuga ko gusura urwibutso rubitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha abakiri bato kubona ukuri ku byabaye, bigatuma nta muntu utekereza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba bibuka neza ya mateka agaragaza ukuri ku byabaye.
Yagize ati: “Bidufasha kumenya aho tuvuye n’aho tujya nk’urubyiruko, cyane ko abenshi mu bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini bari urubyiruko. Uwamaze kwibonera ibyabaye ntashobora gutega amatwi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma nta n’umwe uhirahira atekereza amacakubiri, bikaturinda ko twazongera kugwa mu mahano nk’aya ukundi”.
Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa, Niringiyimana Jean Damascène, yagize ati: “Dukwiye kwimakaza ubumwe, urukundo n’ubugwaneza; abantu bakigira ku mateka yaranze Igihugu cyacu tugakuramo ameza twakubakiraho amabi akatubera isomo ryo kwirinda amacakubiri, urwango, ivangura rishingiye ku cyo ari cyo cyose cyatuma ibyabaye bitazongera ukundi, tugasenyera umugozi umwe twiyubakira u Rwanda tunarurerera abo rwifuza”.
Umurenge wa Kinyababa ugizwe n’Utugari tune(4), dutatu muri two tukaba dukoze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.



