Abatuye Umujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda bashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu bitero zihanganyemo n’igisirikare cya Leta, FARDC.
Muri iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, abanyekongo bari bitwaje ibyapa byamagana u Rwanda, banafite kandi ibyapa bisaba Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin Gutabara Igihugu cyabo.
Abitabiriye iyo myigaragambyo basabye ubutegetsi bw’Igihugu cyabo gufunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda no gucana umubano uwo ari wo wose cyari gifitanye narwo kuko ngo barambiwe ubushotoranyi bwacyo nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Imyigaragambyo yabereye i Bukavu yabereye rimwe n’indi yo mu Mujyi wa Lubumbashi muri Haut Katanga, ikaba ije ikurikira iyabereye i Kinshasa kuwa Mbere w’iki Cyumweru.
Abanyekongo bakomeje kwigaragambya mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuganye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bakemeranya ko ibibazo bihari biganirwaho.
Ibi kandi bije nyuma y’uko umwe mu bapolisi bakuru i Goma, ahamagariye abaturage bose gufata intwaro gakondo nk’imihoro n’ibindi bakirwanaho barwanya M23 n’abandi bose basa nkayo (abavuga ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bwa Congo), ibintu byafashwe na benshi nko kubiba urwango ruganisha kuri Jenoside.
