Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka

Musanze: Hanenzwe abagore biyambuye isura y’ububyeyi bakijandika mu kwica Abatutsi.

Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hazirikanwa ku mwihariko w’ahantu, Akarere ka Musanze kibutse abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kinigi bishwe mu igerageza rya Jenoside, maze umuhango wo kubibuka ubera ahitwa Kabazungu kuko benshi mu bishwe muri aka gace ari ho bari batuye.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi, babanje gushyira indabo ku mva ishyinguwemo ababo ku rwibutso rwa Kinigi, maze hamwe n’abashyitsi bakomereza i Kabazungu, aho imiryango myinshi y’abatutsi bo muri aka gace yahoze ituye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, yagarutse ku mwihariko w’aha Kabazungu, avugako uretse kuba muri aka gace baratangiye kwica abatutsi mu 1991, hanagaragaye abagore batinyutse kwica abagabo. Ati: “Turazirikana umwihariko wa Kabazungu kuko mu bisanzwe bizwi ko umugore ari umubyeyi ariko aha muri Kabazungu abagore batinyutse kwirara mu bagabo babica bunyamaswa kuko bari bahagarikiwe”.

Bwana Munyarutete uyobora Ibuka mu Murenge wa Kinigi atanga ikiganiro.

Munyarutete Joseph, umwe mu barokokeya aha mu Kinigi akaba ari na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi, mu kiganiro yatanze, yagarutse ku bugome bw’abicanyi ndetse agaruka no ku miryango ya bamwe mu bari aho, abasaba ko bakihangana kuko nabo ngo n’ubwo batahigwaga ariko Jenoside yakorewe Abatutsi itabuze kubagiraho ingaruka kuko ngo asanga abanyarwanda b’ingeri zose babana n’ihungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yavuze ko muri Komini Kinigi, umututsi wa mbere yishwe tariki 26 Mutarama 1991, ubwo yari ahuye n’agatsiko k’abagore ahitwa muri Bisate, aba ngo bakaba bari bahunze ibitero by’Inkotanyi.

At: “Bagayindiro Samuel wari wafunguwe n’igitero cy’Inkotanyi kuri Gereza ya Ruhengeri, tariki 23 Mutarama 1991 nyuma y’uko yari yarafunzwe yitwa icyitso cy’Inkotanyi, yaratashye ageze iwe asanga ab’iwe bose bahunze, nawe atangira guhunga. Kuwa 26 Mutarama ageze muri Bisate ahura n’abagore bamwica bunyamaswa kuko bamuteye amabuye kugeza ashizemo umwuka, bamubwira ngo izi nyenzi nizo ziri kutubuza amahoro”.

Abatutsi bongeye kwicwa ku itariki ya 28 Nyakanga 1991 nyuma y’aho ingabo za RPF-Inkotanyi zigabye igitero muri Segiteri Bisate zinyuze muri Segiteri Nyabisinde, ubu ni mu Murenge wa Kinigi.

Yakomeje avuga ko igihe cyose Inkotanyi zabaga zagabye igitero, abatutsi batuye muri ako gace ndetse n’abahegereye baricwaga, avuga ko abasirikare ba FAR bafatanyije na bamwe mu baturage nka Munyandoha Mathias na Jean Damascène, bagiye gufata abagabo b’abatutsi bari batuye muri Segiteri ya Nyabisinde barabica. Abamenyekanye bishwe kuri iyo tariki harimo: Gashabuka, Kayijamahe, Hategekimana Michel, Rurangwa na Rwabukwisi.

Mu bandi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Komini Kinigi harimo: Munyakarambi wo muri Segiteri ya Nyarugina, Resiponsabule wa Serire Kidendezi, Semibumbe, umugaradi wa Pariki y’Ibirunga witwa Tengura, Konseye wa Segiteri Kanyamiheto, Kavarisi, Resiponsabule wa Serire Rwamahoro, Kabuga n’abandi.

Uwarokokeye mu cyahoze ari Komini Kinigi atanga ubuhamya.

Mu buhamya bw’umwe mu barokokeye mu cyahoze ari Komini Kinigi, Madame Nyirabasirimu, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi bo muri aka gace banyuzemo mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho batotejwe, bicwa urupfu rw’agashinyaguro, bamburwa ibyabo ku manywa y’ihangu, ubuyobozi bushyigikira abicanyi ku buryo ngo kuharokokera ari Imana yonyine yabirokoreye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, bwana Rwasibo Jean Pierre yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abagiye. Ati: “Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biduha imbaraga zo gusigasira no kurinda ibyo Igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze kugeraho, bikanadufasha kuzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazongera kubaho ukundi”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancile, yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gukomera, anasaba abaturage b’iyi Ntara gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda no kwirinda impamvu iyo ari yo yose yaba intandaro yo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu banyarwanda.

Yakomeje asaba urubyiruko kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rukarushaho kugira uruhare mu kubaka amateka meza y’u Rwanda, rugira uruhare mu iterambere ryihuta Igihugu gishyize imbere. Ati: “Mukomeze kwamaganira kure abifashisha imbuga nkoranyambaga bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Abenshi mu batutsi b’abagogwe b’aha mu Kinigi bagiye babanza kwegeranyirizwa ahitwa kuri ‘Rond Point’ hafi y’ahahoze Ibiro bya Komini, ubu ni hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kinigi, maze ngo bakabanza gukubitwa, bamara kubagira intere, bakabahukamo n’imipanga, amacumu, amabuye n’ibisuti by’imigano, abahonotse bakaraswa n’abasirikare bari bashyigikiwe na Burugumesitiri wa Komini, Gasana Tadeyo.

Imiryango yabuze ababo yari yaje kubibuka ku ivuko.

Abaturage ba Kabazungu bari baje gufata mu mugongo abarokokeye mu cyahoze ari Komini Kinigi.
Abayobozi ku nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka.
Rwasibo Jean Pierre uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze.

Related posts

Umunyabigwi muri ruhago Pele yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

N. FLAVIEN

Burundi: Umugati urarya umugabo ugasiba undi.

KALISA

Abatuye Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugotomera agasembuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777