Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kugaragara ikibazo cy’iyangizwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima bikozwe na mwene muntu, akabikora akenshi agamije gushaka ibyo acana kugirango ubuzima bukomeze. Nyuma yo kubona iki kibazo, Umuryango nyarwanda Ubungabunga Ibidukikije, APEFA, wahisemo gushaka igisubizo kirambye, utekereza ku cyagabanya ingano y’ibicanwa bikoreshwa, maze ukora Imbabura zirondereza, uhitamo no kuzegereza abaturage b’amikoro macye bagorwaga no kubona ibyo bacana.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda Ubungabunga Ibidukikije, APEFA (Action pour la Protection de l’Environement et la Filière Agricole) akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda Ibungabunga Ibidukukije mu Rwanda, bwana NZABONIMPA Oscar, avuga ko ku bufatanye na MIJEPROF n’Inama y’Igihugu y’Abagore, batekereje ku bagore kuko ari bo shingiro ry’Iterambere ry’umuryango kuko ngo mu muconyarwanda abagore n’abana ari bo bashinzwe gutashya, bityo ko iyo bageze iyo batashya mu mashyamba bashobora guhohoterwa, bageza izo nkwi mu rugo, ugasanga bigora cyane ba bagore, imyotsi ibangiza bakarwara indwara z’ubuhumekero bigateza imfu zidasobanutse.
Ku kibazo cy’imikorere y’izi Rondereza, Nzabonimpa Oscar ati: “Izi rondereza zigabanya ibicanwa cyane ku buryo amakara atatu cyangwa inkwi eshatu bishobora guhisha ibishyimbo, bityo bikagabanya ibiti byashoboraga gutemwa hashakwa ibicanwa. Ibi biterwa n’imiterere y’izi rondereza kuko ngo burya amashyiga arya ibicanwa bitewe n’uko atatanye, umuriro ukaba wigendera.
Aya makara akoreshwa muri izi mbabura, ngo bashobora kuyakura kuri Kampani ziyafite cyangwa se bakaba bakoresha inkwi zisanzwe kuko mu cyaro ari bacye bashobora kwigondera Gaze, bityo bakaba bakeneye ikindi cyasimbura Gaze mu guteka mu buryo bugezweho. Ku mbabura 100 zatanzwe ku munsi w’abagore, ngo abazihawe bazifashisha inkwi kuko batabura udukwi ducye dukoreshwa n’izi mbabura zirondereza ibicanwa.
Mukankurangira Véronique wo mu Kagali ka Buranga, Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, yemeza ko ubusanzwe batekaga ku mashyiga asanzwe bagakoresha inkwi nyinshi, gusa ngo nyuma yo guhabwa rondereza bagiye kurushaho kubungabunga ibidukikije kuko ngo gucana amashyamba cyane ari ukwangiza ibidukikije.
Nyirabazungu Vénantia nawe wo mu Karere ka Gakenke, yemezako izi mbabura zirondereza ibicanwa bahawe, zije kubunganira kuko ngo wasangaga bashakisha inkwi kandi nta n’amashyamba bafite, ibintu ngo byabagoraga cyane ugasanga barya babanje kwiyuha akuya.
Uretse aha muri Gakenke, izi mbabura za Rondereza ngo zimaze gutangwa mu Turere twa Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba; abazihawe muri utu Turere bakaba bazivuga imyato. Izi mbabura ziri gutangwa ku baturage batishoboye, mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwa Werurwe kwizihizwamo Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, wizihijwe tariki 08 Werurwe 2022, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”.



