Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubutabera

Umwarimu wo muri Kaminuza akurikiranyweho gusambanya abana

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umwarimu wo muri kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.

Ni ibikubiye mu itangazo RIB yashyize kuri X mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mutarama 2026 aho yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.

Ubu uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Mu itangazo uru rwego rwakomeje  rwiributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

RIB yihanangirije uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

Ikibazo cyo gusambanya abana giteye inkeke mu Rwanda. Muri Gashyantare 2025 Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024.

Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 k’ugihamijwe.

umwarimu wa kaminuza yatawe muri yombi ukekwaho gusambanya abana

Related posts

Perezida Kagame yahumurije abakeka ko AI izabatwara akazi

NDAYISHIMIYE Libos

Ubuhamya bw’umusaza w’imyaka 82 wagendanaga iradiyo ivuga cyane agamije kureshya abakobwa.

ISHIMWE Elyse Naise

Ingoma ya Bishops muri ADEPR: Tom Rwagasana yakatiwe imyaka 7, Sibomana agirwa umwere.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777