Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Umujyi wa Goma urinzwe n’abarinda Perezida hirindwa ko M23 yawigarurira.

Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma kuri ubu ucungiwe umutekano bidasanzwe nyuma y’aho Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 atangarije ko ari umwe muyo bahanze amaso mu bitero byabo bikurikira.

Guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, uyu Mujyi wa Goma n’imihanda iwuhuza na Teritwari ya Rusthuru byatangiye kurindwa n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe urinda Umukuru w’Igihugu hagamijwe kuburizamo ibitero bya M23.

Abasirikare basanzwe barindaga uyu Mujyi bimuriwe mu kigo cya gisirikare cya Goma, inshingano zo kuwurinda zihabwa abasirikare bo mu mutwe wihariye urinda Perezida Tshisekedi. Izi mpinduka zibaye mu gihe ku munsi wo kuwa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, Umuvugizi wa M23 Ishami rya gisirikare, Major Willy Ngoma atangarije ko FARDC nikomeza kurashisha indege mu bice bituwe n’abasivili bazahita bagaba ibitero bakigarurira Imijyi yose iri muri Kivu ya Ruguru, ibyatumye benshi batekereza byerekeza Goma kuko ari wo munini usigaye.

Kuva Willy Ngoma yatangaza ibi, FARDC yongeye uburinzi ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse indege z’indwanyi za Sukhoi-25 FARDC iheruka kugura mu Burusiya zikomeza imirimo yo kugenzura uduce duhana imbibe na Teritwari ya Rutshuru hagamijwe kuburizamo umugambi wa M23. Andi makuru akaba avuga ko izi ndege zahinduriwe icyicaro aho kuba i Goma zikaba zajyanywe i Kisangani hirindwa ko M23 yazifata mpiri cyangwa se ikazitwika.

Abasirikare badasanzwe barinda Perezida Tshisekedi nibo bahawe inshingano zo kurinda Umujyi wa Goma uhana imbibi na Gisenyi mu Rwanda.

Related posts

Abarwanyi ba Wazalendo bagerageje kwinjira mu mujyi wa Bukavu bakomwa mu nkokora na M23.

N. FLAVIEN

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

N. FLAVIEN

CECAFA Kagame Cup 2021: APR FC yikuye mu makipe azitabira iri rushanwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777