Amizero
Amakuru Hanze Politike Uburezi Ubutabera

Umubyeyi arasaba indishyi ya Miliyoni y’Amadorali ya Amerika kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa we.

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri rimwe ryo muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta burenganzira bw’ababyeyi abiherewe ari gukurikirana ishuri n’abakozi baryo babiri yishyuza indishyi ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika nk’uko tubikesha BBC.

Ikirego cya Jimmy Hoffmeyer kivuga ko uburenganzira bw’umukobwa we w’icyotara bwahonyowe, akaba yaranahise avana uyu mukobwa we muri iryo shuri.

Iperereza ryakozwe n’iri shuri rya Leta ryarangiye mu kwa karindwi, ryanzuye ko nubwo uyu mwalimukazi yarenze ku mategeko y’ishuri ibyo atabikoreye ivanguraruhu.

Uyu mwalimukazi yarahanwe ariko akomeza akazi ke ku ishuri ribanza rya Ganiard Elementary School muri leta ya Michigan.

Jimmy Hoffmeyer yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko mu kwezi kwa kane umunsi umwe umwana we yavuye ku ishuri igice kinini cy’umusatsi we ku ruhande rumwe cyogoshwe.

Avuga ko umwana bigana yakoresheje umukasi agakata umusatsi muremure wa Jurnee ubwo bari mu modoka y’ishuri.

Hashize iminsi ibiri, Jurnee yagarutse ku ishuri n’umusatsi we wo ku rundi ruhande bawogoshe – nubwo mbere umubyeyi we yari yamujyanywe kwa kimyozi akaringaniza umusatsi we.

Jimmy Hoffmeyer avuga ko yaketse ko ari undi mwana wongeye kumwogosha, ariko Jurnee yamubwiye ko ubu noneho byakozwe na mwalimukazi. Ati: “Mwalimukazi we yawukase byo kuwumaraho.”

Ikirego kiri mu rukiko rwa leta ya Michigan kirega ririya shuri n’abakozi baryo babiri, nk’uko MLive.com ibivuga.

Hamwe no guhonyora uburenganzira bw’umwana, icyo kirego cyongeraho ihohotera rishingiye ku ruhu, kubabaza imbamutima ku bushake, gusagarira hamwe no gukubita.

Ku bw’ibyo uyu mubyeyi arasaba impozamarira ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika.

Nta gisubizo kiratangazwa n’abaregwa kandi iri shuri ry’akarere ntacyo riratangaza kumugaragaro ku byo riregwa.

Mwalimukazi ngo yogosheye uyu mwana mu modoka y’ishuri/Photo Internet.

Related posts

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

N. FLAVIEN

Korali Jehovah Jireh ULK igiye kumara iminsi ibiri itaramira mu Mujyi wa Musanze.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambongo unenga cyane imitegekere ya DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777