Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, imodoka yo mu bwoko bwa FUSO Mitsubishi yari ivuye i Rusizi yabuze feri ubwo yamanukaga ahazwi nko kwa Gacukiro igonga ibitaro bya Gisenyi, abantu batatu bahaburira ubuzima.
Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Hakorimana Albert, ngo yamanukanye umuvuduko udasanzwe ibanza kugonga ipoto y’amashanyarazi, maze ikomereza ku gikuta cy’ibitaro bya Gisenyi ari naho yahise igwa, batatu muri batanu bari bayirimo bakahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi za mu gitondo (4:00AM).
Yagize ati: “Impanuka yabaye saa kumi za mu gitondo, yahitanye ubuzima bw’abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye, nyiri umuzigo n’undi muntu umwe”.
Impanuka ikimara kuba Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yahise itabara, abakomeretse bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi (aho impanuka yabereye) kugirango bakomeze kwitabwaho.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka mu buryo bworoheje ni Nsabimana Jean Pierre (umukanishi) na Niyonzima Irenée wari umutandiboyi w’iyi Fuso, mu gihe abitabye Imana ari: Hakorimana Albert (umushoferi), Habarugira Rajabu (umugenzi wari mu modoka) na Mujawamariya Clementine (nyiri umuzigo).
Amakuru avuga ko uyu muzigo (imyembe) wari ujyanwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ngo iyi modoka ikaba yabanje gupfira mu Karere ka Nyamasheke ari nayo mpamvu bari bahamagaye umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.
Ku Bitaro bya Gisenyi hakunze kubera impanuka zikomeye zihitana ubuzima bw’abatari bacye, ahanini bikaba biterwa n’imiterere y’umuhanda umanuka ahazwi nko kwa Gacukiro, aho nyinshi zibura feri bikarangira ziruhukiye mu Bitaro bya Gisenyi.
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, hari gukorwa umuhanda Rugerero-Byahi uzifashishwa n’imodoka zimanuka aho gukomeza kunyura aha, hakaba hari n’umushinga wo kwimura ibi Bitaro bya Gisenyi bikubakwa mu Rugerero ahari ubutaka buhagije kandi hadakunze kwibasirwa n’ibiza.



1 comment
Impanuka zirakabije, muri iki gitondo kuri Radio Rwanda barimo bajya impaka ku cyakorwa ngo ikibazo gikemuke! Hatungwaga agatoki abashoferi (bamwe badafite ubumenyi bwo gutwara kuri category imodoka ziba ziriho cyane cyane imodoka nini, imihanda mito cyangwa iri ahantu hashyira transportation muri risk, imodoka zishobora zidakoze kuburyo zijyanye n’imihanda yacu……..
Ni ugushaka igisubizo kuko abantu bari kuhashirira!!