Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iteganyagihe Politike Ubuzima Umutekano

Rubavu: Abarokotse ibiza by’imvura bashinja Akarere ko kabigizemo uburangare [Video]

Abarokotse ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu by’umwihariko uwari Meya bwana Kambogo Ildephonse ko yagize uburangare bukomeye buri mu byatumye ibi biza bitwara ubuzima bw’ababo ndetse bikangiza byinshi muri aka Karere.

Ubwo abanyamakuru ba WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO RWANDA TV bageraga mu bice bitandukanye by’Imirenge ya Nyundo, Rugerero na Kanama mu Karere ka Rubavu, bakirijwe uruhuri rw’ibibazo, aho abaturage [bamwe batari banazi ko bwana Kambogo Ildephonse yirukanywe ku Buyobozi bw’Akarere], bavugaga ko batumva ukuntu Akarere kabo kabeshye Perezida wa Repubulika ko Sebeya yabungabunzwe neza, nyamara ngo abagombaga kuyibungabunga bariririye amafaranga ubundi bagakoresha imiganda y’abaturage.

Bamwe mu bo twasanze mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, ni hakurya ya Gare ya Mahoko; aho baduhamirije ko ari ho habomokeye amazi yasandaye mu baturage agakora ibara, bemeje ko kuba Sebeya yarishe abantu benshi ndetse ikangiza n’ibikorwa bitagira ingano, byatewe n’ubusambo n’inda nini byaranze abagombaga kuyibungabunga, aho ngo bagiye basondeka aho kubaka ibikuta bikomeye by’amabuye, bagakoresha abaturage mu muganda bagashyira itaka mu mifuka akaba ari yo bapfa kurambikaho.

 

Aba baturage mu burakari bwinshi, bavugako bumvise ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yagennye Miliyali nyinshi zo kubungabunga’Icyogogo cya Sebeya’ ariko ngo amenshi bakaba babona atarakoze icyo yagombaga gukora kuko ngo batumva ukuntu ‘udufuka dusanzwe twatangira amazi afite umuvumba nk’uwa Sebeya’, bakemeza ko Meya Kambogo yabigizemo uruhare kuko ngo ari kenshi bagiye babimubwira, bakamutuma kuri Perezida Kagame ariko ngo bakaba bibaza ko atigeze abatumikira kuko ngo yanababwiraga ko ‘ibyubatswe kuri Sebeya bikomeye bo[abaturage] batazi ibyo gufata amazi.

Batanga urugero ngo rw’ahantu hari ikoni, Sebeya ngo ikaba yaragombaga kuyoborwa ikamanuka iringaniye ariko inyuze ahitaruye ingo, gusa ngo abashyize mu bikorwa uyu mushinga byose barabyirengagije, ya makona nayo ntibayubakaho inkuta zikomeye ahubwo ngo bakoresha abaturage batindaho itaka gusa. Ngo ibi babibwiye Meya Kambogo, bamwereka ko Sebeya izuzura ikabasenyera, ngo abasubiza ko bakwiye gutuza kuko ngo ibiri gukorwa bifite uburambe, ibintu bashingiraho bamushinja uburangare kuko ngo aba yaragaraje iki kibazo ku nzego zimukuriye, byaba ngombwa uyu mushinga ukaba wakongererwa amafaranga niba ayo wagenewe yari make.

Basaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko nk’uko asanzwe abazirikana kandi akaba yari yabageneye Miliyali nyinshi bumvako zaba ari 27 [27,000,000,000Frw], yakongera akabagenera andi ariko noneho ngo agashyiraho ubugenzuzi bukomeye cyane kuko ngo abo yatumye mbere bamutengushye, aba baturage bakaba babonako amafaranga menshi yari agenewe uyu mushinga akaba yarakoreshejwe nabi bikaba biri mu byatumye ibiza by’imvura bibigirizaho nkana.

Mu makosa akomeye bavuga yakozwe n’abari bashinzwe kubungabunga Icyogogo cya Sebeya, harimo ko ‘bageze kuri Mahoko bubaka inkuta zikomeye ku ruhande rw’amaduka y’abacuruzi kuko babahaye akantu, bageze ku ruhande rwacu bahashyira itaka’. Ngo kuba amazi yaraje agakubita kuri rwa rukuta rwo hakurya agasanga hakomeye, yahise yose agaruka asandaza ya mifuka yo ku ruhande rwacu ‘twe tutagize ako tubaha’ kuko mbere Sebeya yarazaga amazi amwe akanyura muri Mahoko tukayasaranganya ntiyangize byinshi, ariko ubu basa nk’abayatuyoboyemo yose kuko murabonako hano yigabanyijemo imigeze ine yose.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, ni bwo amakuru yamenyekanye ko bwana Kambogo Ildephonse wayoboraga Akarere ka Rubavu yirukanwe ku mirimo ye. Ibi byemejwe na Dr Kabano Ignace, Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, mu itangazo yashyizeho umukono, ryemezako ‘bakuye mu nshingano bwana Kambogo Ildephonse kubera amakosa arimo kutuzuza inshingano zo kwita ku baturage’, hakaniyongeraho kudakorana na bagenzi be, ngo aho yafataga ibyemezo wenyine atabanje kubagisha inama.

Rubavu nka kamwe mu Turere twibasiwe n’ibiza kurusha ahandi mu Gihugu, hari na bamwe mu baturage barenganiye muri ibi byago by’ibiza byatewe n’imvura nyinshi barimo Ingabire Lucie wo mu Murenge wa Rugerero, wasigaye ari wenyine mu bana batatu yari afite n’umugabo bose bapfuye, ndetse n’undi muryango wo mu Gasenyi aho wari utuye utamenya ko higeze inzu, umugabo n’abana babiri bakaba barapfuye ndetse umwe bakaba batarabona n’umurambo we ngo ashyingurwe.

Ubwo yavugaga ku kibazo cy’iyirukanwa rya Meya Kambogo Ildephonse, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bwana Musabyimana Jean Claude, yavuzeko umuntu atakirukanirwa ko habaye ibiza ariko ko ashobora kwirukanirwa uko yitwaye muri ibyo biza na nyuma yabyo, ndetse ngo ibi bikaba byaza biniyongera ku makosa yandi yaba asanganwe mu kazi, ibihita biba uruhurirane agahita akurwa mu nshingano zo kuyobora Akarere.

Abaturage baturiye iyi Sebeya bemezako itabungabunzwe uko byari bikwiye, bo basaba ko buri wese wagize uruhare mu kuyibungabunga nabi, uhereye kuri Meya Kambogo ndetse n’abandi [bo batazi], bakurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu ngo bakaryozwa ibyo bakoze kuko ngo n’ubwo utahagarika imvura ariko ngo kwirinda ingaruka zayo bishoboka nk’uko banabibwirwaga kenshi ko “Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cya Sebeya ari cyo ugamije”.

Ibiza by’imvura byahitanye benshi byangiza byinshi.
Bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi mu gihe cy’ibiza ntibatinye imvura y’amahindu bifatanyije n’abaturage.

Related posts

Kajugujugu ebyiri z’Igisirikare cya Uganda zahitanye benshi mu basirikare zari zitwaye.

N. FLAVIEN

Ibyatangajwe na Perezida wa Mukura VS kuri Sebwato uvugwa muri APR FC.

KALISA

FARDC na M23 mu mirwano, Wazalendo bakinishwa igisa nk’ikinamico.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777