Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’ibikorwa byihariye byo gushakisha abagizi ba nabi bari bagaragaye mu mashusho bahohotera umunyarwandakazi mu mujyi wa Kigali, kuri ubu babiri bari basigaye nabo bamaze gutabwa muri yombi kuko uwa mbere we yari yafashwe mu masaha ya mbere ya saa sita.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yasohoye muri uyu mugoroba baragira bati: “Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara bose bafashwe. Murakoze.”
Ahazwi nk’i Nyamirambo, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ni ho habereye ubugizi bwa nabi, aho abasore batatu, umwe muri bo yagaragaye ku mashusho afite umuhoro, ari gutema uyu muntu w’igitsinagore aryamye hasi, mu gihe undi bigaragara ko hari icyo yari amaze kumwambura.
Muri aya mashusho humvikanamo imodoka ivuza amahoni menshi isa nk’itabaza, uyu watemwe akaba azanzamuka atabaza ngo “muntabare baranyishe wee”, abandi bagahita biruka. Byavuzwe ko uwafashe amashusho ari uwari mu modoka ariko akaba yatinye kuhegera ahubwo agatabaza yifashishije video yashyizwe ku mbugankoranyambaga.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yari kumwe n’ubutumwa busaba inzego z’umutekano n’iz’iperereza kugira icyo zikora kuri ibi bikorwa bya kinyamaswa bikomeje kugaragara mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali.
Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu kuri ubu bugizi bwa nabi, bwagiraga buti: “Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Byabereye mu murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025. Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe.”
Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko yataye muri yombi umwe muri aba basore, ikaba igishakisha babiri basigaye. Muri uyu mugoroba, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, Polisi y’u Rwanda yemeje aba basore uko ari batatu bamaze gutabwa muri yombi kugirango baryozwe ibyo bakoze.
Hari amakuru yagiye hanze ariko ataremezwa n’inzego zibishinzwe yavugaga ko umwe muri aba batatu yatanze amakuru avuga ko bakora ari itsinda ry’abantu barindwi barimo abanyarwanda batanu n’abarundi babiri, ngo bakaba baherutse no kwica abaturage babiri aha mu mujyi wa Kigali n’ubundi.
Uyu munyarwandakazi watemaguwe ndetse n’umunyerondo wagerageje kumutabara bakaba bavuwe ibikomere barapfukwa bataha mu rugo, bakaba bavuga ko bizeye ko bazakira ariko ngo inzego z’umutekano zikaba zigomba gukaza umutekano kandi ngo aba bagizi ba nabi bagahanwa by’intangarugero.

