Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania[Amafoto].

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Tanzania aho we na mugenzi Samia Suluhu Hassan bashimangiye gukomeza kunoza umubano w’Ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania, Perezida Paul Kagame yarutangiye ku wa Kane tariki ya 27 Mata 2023, akaba yarusoje kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2023.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Stergomena Lawrence Tax nk’uko tubikesha Igihe.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yitabiriye Inama ya Transform Africa.

Akigera muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye.

Nyuma, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byanakurikiwe n’itsinda ry’abayobozi babaherekeje ku mpande zombi.

Ibi biganiro byikije ku mikoranire ihuriweho mu mfuruka zose zirimo ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania, umutekano w’akarere n’ibindi.

Perezida Paul Kagame na Samia Suluhu kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku byo baganiriyeho n’izindi ngingo zitandukanye.

Umunsi wa mbere wa Perezida Kagame yawusoje yakirwa ku meza na mugenzi we wa Tanzania. Kuri uyu munsi ni bwo yasoje uruzinduko rwe aho yaherekejwe n’abayobozi batandukanye mbere yo gufata rutemikirere imuvana i Dar es Salaam.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Ibi Bihugu binafitanye imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Samia Suluhu Hassan baganiriye ku ngingo zitandukanye/Photo Internet

Abayobozi mu nzego zitandukanye ku Kibuga cy’indege bishimiye gusurwa na Perezida Kagame, bamuherekeje bamwifuriza kugera mu rugo amahoro/Photo Internet
Indege itwaye Perezida Paul Kagame imaze gufata ikirere iva muri Tanzania/Photo Internet

Related posts

DRC yagaragaje ikiyihagarika umutima ku bantu bayinjiramo bavuye muri Afurika y’Epfo

KALISA

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda.

N. FLAVIEN

U Bubiligi bwikuye mu kimwaro bugenera ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777