Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike Umutekano

Perezida Kagame yahishuye ko u Rwanda rwiteguye guha isomo uwashaka kurugirira nabi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’Ibihugu byose, ariko ko rwiteguye guhangana n’uwashaka kurugirira nabi uwo ari we wese.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 ku kibuga kiri iruhande rwa College Inyemeramihigo mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu ahari hahuriye abaturage bo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu. Paul Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage b’i Rubavu by’umwihariko mu mirenge ikora ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashimangira ko umutekano wabo uhagaze neza, nubwo hakurya y’umupaka muri DR Congo baba bumva urusaku rw’amasasu ruturuka ku ntambara za hato na hato zidahwema kuba muri iki gihugu ahanini ziterwa n’imiyoborere ijegajega.

Chairman Paul Kagame yagaragaje ko umutekano ari inkingi iterambere u Rwanda rwubakiyeho kuko aho wabuze, na ryo ridashoboka. Ati: “Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa, kandi utangwa na buri wese; mwebwe nk’abanyarwanda ni mwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano”.

Chairman Kagame yakomeje asobanura ko inzego zishinzwe umutekano zikora akazi gashingiye ku kaba kakozwe n’abaturage. Ati: “Izindi nzego mubona, ni mwe zishingiraho, ni mwe zubakiraho, ineza iba iri hagati yanyu kugira ngo bishoboke kubona umutekano usesuye, abaturarwanda bagashobora kwigeza ku byo bashaka”.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika, yabwiye abaturage ko mu gihe bakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu nk’uko babigenje mu myaka 30 ishize, uwakwifuriza u Rwanda inabi nta ho yabona ho kumenera.

Yagize ati: “Abavutse mu myaka 30 ishize, bamwe basigaye ari ba Minisitiri, bamwe basigaye bagendera mu ndege, abandi barize, baraminuje, ariko ibyo byose tubikoze nk’uko dusanzwe tubikora, imyumvire myiza, ubwitange no gushaka, mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho. Kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi, ni ko dukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibyo twubaka bizarambe”.

Chairman Paul Kagame atangaje ibi mu gihe Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bakomeje gutsimbarara ku mugambi mubisha wo gutera u Rwanda, bagakura Paul Kagame ku buyobozi, ibituma umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu ukomeza kuzamo igitotsi, bamwe bakaba babona ko hashobora no kuba intambara yeruye hagati y’ibi bihugu bituranyi.

Chairman Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza kubana neza na buri wese, ariko ko rwiteguye guhangana n’uwashaka kurugirira nabi, aho yagize ati: “Kubana, twifuza kubana rwose n’abaturanyi ndetse n’abandi, cyane cyane Ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza ariko iyo wubaka ushaka kubana neza yubaka ububanyi, ugomba no kwitegura. Ese utashaka kubana neza nawe, agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo ni cyo duhora dushakisha mu buryo bwacu”.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yatangaje ko icyo abanyarwanda bashyize imbere ari ugukora ibibareba n’ibyo bashaka, bakiteza imbere; niba ari ugukorana cyangwa kubana neza n’amahanga bakabikora, ariko haje “ibindi ntavuze”, na byo babyitegure.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi kwirebera n’umukandida wabo bamubwira ko itariki itinze kugera.
Paul Kagame avuga ko uwahirahira ashaka kugirira nabi Igihugu yahura n’akaga.
Ifoto igaragaza inyuguti “FPR” hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Related posts

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi zahawe ba minisitiri bashya.

N. FLAVIEN

Perezida wa Guinea Conakry ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubushuti.

N. FLAVIEN

Uburusiya buri kwica abasirikare babwo bwite basubira inyuma muri Ukraine.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777