Inkuru ishobora gufatwa na bamwe nk’amahano cyangwa gusara iravugwa mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyimya, aho umugabo w’imyaka 44 akekwaho gusambanyaga umukobwa yibyariye w’imyaka 24 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we, ngo yacunze umugore ari na we nyina w’uyu mukobwa n’abavandimwe be babanaga badahari, ahita yadukira uyu mukobwa (umwana we) aramusambanya.
Bivugwa ko ubwo umukobwa yabonaga nyina atashye, yakoresheje amarenga amwereka ibyo se (umubyeyi gito) yamukoreye, bahera ko batangira gukeka ko yaba yamusambanyije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave, yemereye Igihe iby’aya makuru, avuga ko bamenye iyo nkuru mu masaha y’umugoroba ku wa 18 Kanama 2024.
Nyuma yo kuyimenya, inzego z’ibanze zahise zijya gufata uyu mugabo bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ishami rya Mushishiro.
Niyonzima, yakomeje avuga ko andi makuru bamenyeye ahabereye icyaha, avuga ko ngo uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe asambanya uwo mukobwa we ntibimenyekane kubera kutabasha kubivuga.
Yagize ati: “Bavuze ko ngo bishoboka ko yari asanzwe abikora, gusa twe aho twabimenyeye twahise tujya kumufata kugira ngo noneho bikirukiranwe, bimenyekane, kuko uwo mukobwa afite ubumuga, urumva ko nabyo ari ihohoterwa’’.
Mu ngingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryahinduwe n’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 mu gika cyaryo cya nyuma, riteganya igifungo cya burundu, iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri.