Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

M23 yagose Umujyi wa Rutshuru ubarizwamo Ibiro bya Teritwari.

Amakuru ava mu Burasirazuba bwa DR Congo aremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, imirwano yafashe indi ntera aho umutwe wa M23 wamaze kugota Umujyi wa Rutshuru usanzwe ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko kandi imirwano igikomeje mu bice bya Kabindi na Rangira bikikije Umujyi wa Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zashyize imbaraga mu kurinda uyu Mujyi kugirango udafatwa n’abarwanyi ba M23. Andi makuru avuga ko umutwe wa FDLR waba wohereje Kompanyi CRAP ikuriwe na Major Inkodos gufasha FARDC kugirango itamburwa Umujyi wa Rutshuru.

N’ubwo bimeze bitya, umucuruzi ukomeye ukorera mu Mujyi wa Rutshuru wahawe izina rya Mutsinzi ku bw’umutekano we, yabwiye Rwandatribune ko ingabo za Congo, FARDC ziri i Rutshuru bigoye kuhaguma kuberako zatakaje Morali cyane.

Yagize ati: “Urabona ingabo ziri ku rugamba ntabiribwa zigira, bamwe imyambaro yabacikiyeho. Ukomerekeye ku rugamba arirwariza mu kwivuza, muri macye nta mpamba abasirikare bacu bafite yabafasha guhangana n’umwanzi.

Tariki 13 Kamena 2022 nibwo M23 yigaruriye Bunagana, Umujyi ukomeye uherereye ku mupaka wa DR Congo na Uganda. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, aherutse gutangaza ko nta gahunda bafite yo kuva muri uwo Mujyi keretse ngo Leta yemeye ibiganiro.

Rutshuru yagoswe na M23 niyo ibarizwamo icyicaro cya Teritwari.

Related posts

Uwasimbuye Osama bin Laden ku buyobozi bwa al-Qaeda yishwe na Amerika mu gitero cya Drone.

N. FLAVIEN

Impamvu Kiliziya Gatolika yizihirije yubile y’imyaka 125 i Save.

Muntu Clarisse

Musanze: Abaturage biteze iterambere ku mihanda ya kaburimbo izatwara miliyari zirindwi yatangiye kubakwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777