Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

M23 yaciye amarenga ko ishobora kugaba ibitero i Goma na Bukavu.

Umutwe wa M23 watangaje ko ushobora kugaba ibitero ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu mu rwego rwo kwirwanaho kubera ibitero by’indege za FARDC (ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bikomeje kugabwa ku birindiro byawo.

Ubu butumwa bwatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’uyu mutwe, rigaragaza umujinya n’impungenge z’ibi bikorwa.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki wa M23, yavuze ko bakomeje gusaba ko ingabo za Leta ya Congo zihagarika ibitero zigaba ku basivile n’ibi birindiro, ariko ibyo basabye byirengagizwa.

Yagize ati: “Leta ikomeje gukoresha indege z’intambara na kajugujugu ziva ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu mu bikorwa bihitana abaturage b’inzirakarengane.”

M23 yagaragaje ko mu gihe ibi bitero bidahagaritswe, izaba itagize amahitamo, bikayitera kwihorera igaba ibitero aho izi ndege zituruka, nk’uko iryo tangazo ribivuga:

“AFC/M23 ntabwo ishobora kurebera abantu bicwa. Niba ibitero bidahagaritswe, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirwaneho, harimo no kurasa aho izo ndege ziva.”

Uyu mutwe kandi wamaganye ibikorwa byo kumushinja ibyaha biremereye, uvuga ko ariwo ukomeje guhura n’ingaruka zo kwibasirwa n’ibitero bya FARDC, harimo n’ikoreshwa ry’indege za gisirikare nka Sukhoi-25.

Igisirikare cya Congo kivuga ko ibi bitero byatumye kigera ku ntsinzi yo kongera kugenzura bimwe mu bice byahoze bifitwe n’inyeshyamba.

Related posts

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirahakana gukorana na ‘Wagner Group’.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Urubyiruko rwasabwe kuzibukira ibiyobyabwenge rugahanga amaso umurimo.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yemeye ko afitiye impuhwe umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777