Umutwe wa M23 watangaje ko ushobora kugaba ibitero ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu mu rwego rwo kwirwanaho kubera ibitero by’indege za FARDC (ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bikomeje kugabwa ku birindiro byawo.
Ubu butumwa bwatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’uyu mutwe, rigaragaza umujinya n’impungenge z’ibi bikorwa.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki wa M23, yavuze ko bakomeje gusaba ko ingabo za Leta ya Congo zihagarika ibitero zigaba ku basivile n’ibi birindiro, ariko ibyo basabye byirengagizwa.
Yagize ati: “Leta ikomeje gukoresha indege z’intambara na kajugujugu ziva ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu mu bikorwa bihitana abaturage b’inzirakarengane.”
M23 yagaragaje ko mu gihe ibi bitero bidahagaritswe, izaba itagize amahitamo, bikayitera kwihorera igaba ibitero aho izi ndege zituruka, nk’uko iryo tangazo ribivuga:
“AFC/M23 ntabwo ishobora kurebera abantu bicwa. Niba ibitero bidahagaritswe, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirwaneho, harimo no kurasa aho izo ndege ziva.”
Uyu mutwe kandi wamaganye ibikorwa byo kumushinja ibyaha biremereye, uvuga ko ariwo ukomeje guhura n’ingaruka zo kwibasirwa n’ibitero bya FARDC, harimo n’ikoreshwa ry’indege za gisirikare nka Sukhoi-25.
Igisirikare cya Congo kivuga ko ibi bitero byatumye kigera ku ntsinzi yo kongera kugenzura bimwe mu bice byahoze bifitwe n’inyeshyamba.