Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka Politike

Kwibuka29: Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhitiramo abanyarwanda uko babaho[Video].

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banacana urumuri rw’icyizere, aho yavuze ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kugena uko abanyarwanda bakwiye kubaho usibye bo ubwabo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023 ubwo mu Rwanda hatangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize umutima wo kubabarira ababiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Perezida wa Repubulika yavuze ko aya mateka ashaririye yatumye Abanyarwanda bashibukamo imbaraga zo kwihitiramo icyerekezo baha Igihugu cyabo, asaba urubyiruko kuyigiraho bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu kizira ivangura.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice kuko bazi ibibi byabyo ndetse n’aho byabagejeje.

Yavuze ko kuba Isi nzima yarateye umugongo Abanyarwanda, bitanga ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bagomba kwiga kwigira kandi ngo iryo somo ryarafashe, anongeraho ko Abanyarwanda batagomba gushira kuko umuntu runaka yabatereranye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri bamwe mu bantu ku giti cyabo, Imiryango ndetse n’Ibihugu, bahembera bakanashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo bikiyongera ku mateka y’igihe kirekire yo gukongeza iyo ngengabitekerezo.

Yagarutse no kubikorwa bya Leta yari iriho ubwo Jenoside yabaga, bishimangira ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kirekire anaboneraho kuvuga ko imbabazi Perezida Kagame yahaye abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abahamwe n’ibyaha by’iterabwoba no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ikimenyetso cy’Igihugu gishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi gikomeye ku mahitamo yacyo.

Tariki ya 07 Mata buri mwaka, Isi yose izirikana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Umuryango w’Abibumbye ukaba waremeje iyi tariki ko Isi yose igomba kujya yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba n’umwanya wo gutuma hatekerezwa ku cyakorwa ngo amahano nk’aya ntazagire ahandi aba ku Isi.

Perezida Paul Kagame na Madame mu Gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo banacana urumuri rw’Icyozere.

Related posts

DRC: Leta yitiranyije imyotsi y’amakara n’iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira.

N. FLAVIEN

Papa Benedicto XVI wari urembeye mu bitaro yitabye Imana ku myaka 95.

N. FLAVIEN

BasiGo, Virunga Express and Kigali Coach Launch Musanze’s First Electric Buses supporting Rwanda’s Green Transport Goals [Pictures].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777