Amakipe menshi hano mu Rwanda akomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026 ari nako ashaka imikino ya gicuti yaba iyo mu gihugu ndetse n’ibahuza n’amakipe yo hanze. Ibi ni mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi harebwa abashoboye ngo bazakomezanye, abadashoboye basezererwe rugikubita bityo Shampiyona izatangire biteguye neza.
Rayon Sports na APR FC nka zimwe mu zizasohokera Igihugu mu mikino nyafurika ni zimwe mu ziyoboye izindi. Kuri uyu wa 30 Nyakanga ikipe ya APR FC izakina na Gorilla FC umukino wa gicuti, ukazaba ari umukino wa kabiri ikipe ya APR FC izaba ikinnye na Gorilla FC kubera ko baherukaga guhura na yo ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Ikipe ya Rayon sports iheruka gutsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego bine ku busa mu kino wa gicuti, na yo igomba gutangira icyo yise Icyumweru cya Rayon Sports aho izahura na Gasogi United ku wa 01 Kanama 2025. Uyu mukino ugomba kubera i Nyanza aho Rayon Sports ivuka mu gikorwa ngaruka mwaka cyitwa “Rayon Sports ku ivuko” na cyo kikaba giteganyijwe muri iki Cyumweru.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) aganira n’itangazamakuru, ku myitozo ikipe ye yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, yavuze ko agomba guha Rayon Sports igipimo nyacyo. KNC yagize ati: “Umukino dufitanye na Rayon Sports ni umukino mwiza, ni umukino wo kureba uko tumeze, kuko ni imwe mu makipe yatangiye imyitozo mbere, ndatekereza ko ituri imbere ho Icyumweru kimwe cyangwa iminsi icumi. Ibyo ubwabyo nta n’ikibazo kirimo, ni wo mukino tuzashobora kumenya igipimo cy’ikipe yacu.”
KNC yanakomoje ku buryo Rayon igomba kuzabonera urwego rwayo kuri uyu mukino, ugereranyije n’izindi kipe yari imaze iminsi ikina na zo. Yateruye ati: “Natwe tuzayifasha kuyipima urwego, kureba ngo ese wenda yakinaga imikino ya gicuti n’amakipe ataratangira imyitozo, tuzareba tuyihe igipimo nyacyo tubone ngo ikwiriye iki n’iki kuko ntekereza ko uzaba ari umukimo urimo ihangana.”
KNC yongeye kubazwa ku ntego Gasogi United ifite mu mwaka utaha w’imikino akomeje kwitegura, avuga ko ari igikombe nk’uko n’ubundi biba bisanzwe, aho yokomeje agira ati: “Igihe cyose Gasogi iba ari ikipe ihatanira igikombe, ntabwo turi ikipe iza ivuga ngo turahatanira imyanya. Igikombe dushobora kukibura nk’uko n’izindi kipe zakibura. Muzarebe intego z’ikipe ya Gasogi n’icyo yifuza ku mukino wa Rayon Sports wo ku wa Gatanu. Tuzabaganuza!”

