Umuyobozi mukuru wa polisi y’Igihugu muri Kenya, Japhet Koome, yeguye ku mirimo ye, ahanini bikaba byaturutse ku kuntu abaturage bakomeje kunenga imyitwarire ya polisi mu myigaragambyo yo mu kwezi gushize yahitanye abantu 39.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezidansi ya Kenya yavuze ko Perezida wa Repubulika, William Ruto, yemeye ubwegure bwa Koome. Risobanura ko Douglas Kanja, wari wungirije Koome, yahise ashyirwaho ngo ayobore Polisi ya Kenya by’agateganyo.
Ibi babaye umunsi umwe nyuma y’uko Perezida William Ruto asheshe guverinoma ye, aho bivugwa ko babiri gusa ari bo bagumye mu kazi kabo mu bari bagize guverinoma yose; abo ni Visi-Prezida wa Repubulika, Rigathi Gachagua, na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Musalia Mudavadi.
N’ubwo hakomeje kuba impinduka zidasanzwe, abateguye bakanakora imyigaragambyo biganjemo urubyiruko, bavuga ko bashobora kuyisubukura igihe cyose Perezida William Ruto nawe ubwe yanze kwegura, ibica amarenga ko gahunda ari ukweguza Ruto (Reuters, AFP).