Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Igitego rukumbi cya Muhadjili gifashije AS Kigali gusezerera KCCA muri CAF confederations Cup.

Kuri uyu wa gatatu, ku kibuga St Marry Kitende i Entebbe mu gihugu cya Uganda habereye umukino wahuje KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda na AS Kigali yo mu Rwanda maze AS Kigali isezerera KCCA iwayo nyuma yo kugwa miswi ku bitego 3 kuri 3.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye za hano mu Rwanda(saa kumi zo muri Uganda) maze nyuma y’amasegonda 13 gusa rutahizamu Brain Aheebwa wa KCCA ashyira ibuye ry’ifatizo ku cyizere cy’abanyamujyi wa Kampala. Ntihaciye umwanya munini kuko ku munota wa 35 gusa Aheebwa Brain yenyegeje ikibatsi cy’umuriro yari yakongeje umukino ugitangira maze abonera ikipe ye igitego cya kabiri, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari  ibitego 2 bya KCCA ku busa bwa AS Kigali.

Mu byumweru bibiri bishize, i Kigali mu Rwanda, hagombaga kubera umukino ubanza, aho AS Kigali yari yakiriye KCCA maze itera mpaga y’ibitego 2 ku busa nyuma yo kuba iyi kipe yo mu mugi wa Kampala itarabashije kugaragaza umubare w’abakinnyi bateganywa n’itegeko rya CAF rigenga iyi mikino kuko iyi kipe yari yibasiwe n’icyorezo cya Covid19.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje yiminjiyemo agafu, maze ku munota wa 49 Muhadjili Hakizimana yinjiza neza penaliti yahawe nyuma y’amakosa yakozwe n’ab’inyuma ba KCCA. Mu rwego rwo gukaza ubwugarizi bwabo, AS Kigali itari ihagaze neza y’umutoza Eric Nshimiyimana ikora impinduka muri 11 babanjemo, myugariro Rurangwa Mose yinjiramo asimbuye Muhadjili Hakizimana.

Ibi ntibyaje guhira AS Kigali kuko ku munota wa 75 rutahizamu Brain Aheebwa yinjije igitego cye cya gatatu muri uyu mukino. KCCA yasabwaga ibitego 4 kuri 1 muri uyu mukino kugirango ibashe gusezerera AS Kigali, yakomeje kotsa igitutu iyi kipe iterwa inkungu n’umujyi wa Kigali ariko umunyezamu Bate Shamiru abyitwaramo neza ubwo yapfubije amahirwe y’iyi kipe yo mu gihugu avukamo ubugira kabiri mu minota ya nyuma, maze umukino urangira ari ibitego 3-3.

Brain Ahebwa yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine

Mu cyiciro gikurikiyeho AS Kigali izacakirana n’imwe mu makipe azaba yasezerewe mu mikino ya CAF Champions league mu cyiciro cya kabiri, bahatanira kwerekeza mu matsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri na Abubakar Lawal.

KCCA: Lugwako, Iguma, Musa, Bukenya, Mugume, Achai, Kafumbe, Kezironi, Anukani, Ssenyonjo na Aheebwa.

Related posts

APR FC yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere ihigitse Musanze FC.

N. FLAVIEN

Korali Twubakumurimo yo ku Cyamabuye mu bikorwa bifasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

N. FLAVIEN

Israel na Hamas bumvikanye guhagarika intambara mbi cyane mu mateka

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777