Inkangu yahitanye abantu babiri mu mudugudu wa Rwamacumu, Paruwasi ya Kasheregyenyi, Akarere ka Kamuganguzi, mu ntara ya Kabale nk’uko byatangajwe na Elias Twesigomwe, umukuru w’aka karere watangaje ko aya maherere yabaye ku isaha ya Saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri.
Yavuze ko abapfuye ari Charles Tayebwa w’imyaka 18, utuye mu mudugudu wa Rwamacumu, na Bosco, umusore w’imyaka 17 ukomoka mu Rwanda, wakoraga akazi k’ubushumba. Bombi bagwiriwe n’inkangu yagwiriye inzu ya Agrey Rukundo, irabagwira bahita bahasiga ubuzima.
Twesigomwe yatangaje ko atari ubwa mbere inkangu iteye ibi byago muri aka gace, kuko hari ibihe by’imiyaga n’amapfa yahoraga asa n’ateguza bene nk’ibi.
Elly Maate, umuvugizi wa polisi mu ntara ya Kigezi, yemeje aya makuru.
Yavuze ko aho byabereye hakozwe iperereza, kandi imibiri y’abapfuye yamaze gukurwamo.Iperereza ryakozwe ku bipimo by’urupfu, hanyuma imibiri ihabwa imiryango yabo kugira ngo ishyingurwe.