Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga amahoro (Peace keeping), zifatanyije n’abaturage b’iki Gihugu mu bikorwa by’umuganda usanzwe umenyerewe mu Rwanda.
Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui ndetse n’abaturage mu gukora umuganda, byibanze ku gusukura ibice (quartiers) zitandukanye, batema ibyatsi ndetse baharura inzira zari zararengewe n’ibyatsi.
Umuganda ni kimwe mu bikorwa byihariwe n’abanyarwanda bikaba biri no mu bigaragaza umuco wabo kuko atari henshi wapfa kubisanga hirya no hino ku Isi. Ingabo z’u Rwanda nazo aho zigiye, zikaba zifatanya n’abaho mu kubashishikariza iki gikorwa cyatanze umusaruro mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
U Rwanda rufite Ingabo (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukanagira izindi zidasanzwe (RDF Special Force) zagiye muri iki Gihugu ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi mu rwego rwo guhashya inyeshyamba zashakaga guhirika ubutegetsi bwa Archange Touadera.

